Mu gihe mu Rwanda hari kuza iterambere mu ngeri zitandukanye harimo n’ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu bindi bihugu bamaze kugwiza umubare munini wabyo.

Mu bushakashatsi bwakozwe hasanzwe ibihugu nka Ghana na Morocco aribyo bihugu biza ku isonga mu kugira ubwoko bw’ibi binyabiziga bikoresha amashanyarazi mugihe mu gace ka afurika y’iburasirazuba igihugu cya Ethiopia na Tanzania aribyo biza imbere Ari nabyo bigaragara ku Urutonde rwa 5 bya mbere ku mugabane wose.
Mu buryo bw’imibare Ngibi ibihugu bifite ibinyabiziga byinshi by’ubu bwoko bw’ibikoresha amashanyarazi.Igihugu cya Ghana kiri ku mwanya wa Mbere aho gifite ubwoko bw’ibinyabiziga byifashisha ibikomoka ku Mashanyarazi bigera ku ibihumbi 17 byose bikoreshwa muri iki gihugu.
Ku mwanya wa Kabiri hari Igihugu cya Morocco nacyo cyigwijeho ibi binyabiziga bigera ku ibihumbi 10 byose bitikoza peteroli bikikoreshereza amashanyarazi.
Afurika y’epfo iri mu bihugu bifite iterambere riri hejuru muri afurika nayo iri mu bihugu bya mbere birimo ibinyabiziga nk’ibi aho ku mwanya wa Gatatu yo ibarirwamo ibigera ku bihumbi bitandatu.
Igihugu cya Ethiopia nicyo cya mbere mu biri mu gace u Rwanda riherereyemo ka Afurika y’iburasirazuba muri ibi bihugu aho cyo gitunze ibinyabiziga nk’ibi bibarirwa hagati y’ibihumbi 5 na 7 bikoresha amashanyarazi.
Ku musozo w’uru rutonde hariho nanone Tanzania yo muri afurika y’iburasirazuba nayo isa niyamaze kumenyera ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi aho yo ifite ibigera ku bihumbi bitanu.