Ikipe ya Azam yo muri Tanzania iri kwifuza kuburyo bukomeye abakinnyi batatu b’Abanyarwanda harimo Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Imanishimwe Djabel na Niyomugabo Cloude kapiteni wa APR FC, gusa ngo ikipe ya APR FC ntago yiteguye kubatanga kuko nayo ishaka kugera kure umwaka w’imikino utaha.
K’umunsi wo kuwa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga nibwo APR FC izereka abakunzi bayo abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino, ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania nayo iri kuagaragaza ubushake bukomeye cyane bwo kuba yabona abakinnyi babiri ba APR FC, kugira ngo yongere imbaraga izabashe kugera kure umwaka utaha w’imikino nyuma yo kugenda igura abakinnyi bakomeye.
Niyomugabo Cloude umukinnyi mwiza ukina inyuma k’uruhande rw’ibumose ahazwi nko kuri kabiri n’umwe mu bakinnyi beza hano mu Rwanda dore ko ari nawe usigaye akana kuri uwo mwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi n’umwe mubagoye cyane kandi ikipe ya Azam ubwo APR F yayikuragamo mu mikino ny’Africa, bityo ngo iyi kipe igomba gukora ibishoboka byose igasinyisha uno musore usanzwe ari Kapiteni wa APR FC.
Ruboneka Jean Bosco umwe mu bakinnyi bakina hagati beza hano mu Rwanda wigaragaje cyane ko ari inking ya mwamba muri APR FC nyuma y’uko iguze abanyamahanga ariko akanga ntatakaze umwanya we, Azam FC iramubona nk’umusimbura mwiza wa Feisal Slum ushobora kuva muri iyi kipe.
Ruboneka Jean Bosco ngo Azam FC ishobora kumutangaho agera $150,00 ni ukuvuga miliyoni 215 Frw miliyoni 215 FRW nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Tanzania Time Sports.
Hari n’andi makuru kandi avuga ko DJabel Manishimwe umukinyi nawe w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina asatira izamu ahazwi nko ku icumi, nawe ngo ari kurutonde rw’abakinnyi Azamu ishaka ibona bazayifasha, gusa ngo kuri Djabel bizaterwa n’uko Azam yaba itabashije kubona Ruboneka cyangwa Feisal akagenda.
N’ubwo Azamu ishaka abo bakinnyi bose, ikipe ya APR FC nayo yagaragaje ko ishaka kugera kure mu mukino ny’Africa ya CAF Champion League by’umwihariko mu matsinda, ishobora kuza gusaba amafaranga menshi bagamije kunaniza ikipe ya Azam FC kuko kurekura bano basore babafashije umwaka ushize bishobora kuza kugorana, gusa n’ugutegereza icyo APR FC izabivugaho ndetse n’igiciro izashyira kuri buri mukinnyi.

Azam fc irakora ibishoboka byose ngo isinyisha kapiteni wa APR FC NIYOMUGABO Cloude.

Ruboneka Jean Bosco nawe arifuzwa cyane na AZAM FC

Ibiganiro bigeze kure hagati ya Azam FC N’umunyarwanda Djbel Manishimwe