Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Ikipe ya Pyramids ku nshuro yayo ya mbere yegukanye igikombe cya CAF Champion League nyuma yo gutsinda Mamelodi Sundowns k’umukino wa nyuma

Ikipe ya Pyramids ku nshuro yayo ya mbere yegukanye igikombe cya CAF Champion League nyuma yo gutsinda Mamelodi Sundowns k’umukino wa nyuma

Ikipe ya Pyramids yo mu gihugu cya  Misiri niyo yegukanye igikombe cya CAF Champion League cy’uyu mwaka wa 2024/2025 itsinze ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’epfo nyuma y’uko umukino ubanza wabereye muri Africa Y’epfo yabyiri byarangiye amakipe yombi anaganya igitego 1-0, kuri Icyi cy’umweru hari  hari hategerejwe umukino wo kwishyura wabereye muri Misiri aho Pyramids yari yakiriye Mamelodi maze birangira Pyramids itsinze ibitego 2-1.

Pyramids yari yakiriye umukino wo kwishyura kuri sitade yayo yitiriwe  uwa 30 june stadium, n’umukino wari utegerejwe n’abantu benshi kuko hagomba kumenyeka ikipe igomba gutwara igikombe cy’uyu mwaka cya CAF Champion League, ikipe ya Pyramids niyo yahabwaga amahirwe menshi bigendanye n’ukuntu yitwaye neza m’umukino ubanza ikabasha kunganyiriza hanze aribyo byayihaga amahirwe yo kuza kwitwara neza, ikindi n’uburyo yagiye yitwara neza m’urugo muri uyu mwaka w’imikino n’imwe mu makipe yagaragaje ubukaka nyuma yo gushora amafaranga menshi ikagura abakinnyi bakomeye ndetse ikirinda no gutaka abakinnyi bayo bazanzwe bakomeye bifuzwaga n’amakipe yo k’umugabane w’iburayi ariko bagahitamo kubagumana.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Rutahizamu Fiston Kalala Mayele k’umunota 23 k’umupira wahinduwe neza imbere y’izamu maze myugariro  wa Mamelodi awukoze usansa  mayele ahita ashyira umupira mu izamu igitego cya mbere cya Pyramids cyiba cyirinjiye, igitego cya Kabiri cyabonetse k’umunota wa 56 gitsinzwe n’umusore Samy k’umupira waruvuye kuri kufura, Mamelodi Sandowns yabonye igitego cy’impozamarira k’umunota wa 76.

Birangira mu mikino yombi ari ibitego 3-1 Pyaramids iba yegukanye CAF Champion League yayo ya mbere mu mateka kuva yashingwa, muribuka ko kandi ari nayo yasezereye APR FC mu ijonjora rya Kabiri.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *