Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino >  Ikipe ya tottenham Hotspur yamaze gutandukana n’umutoza Ange Postecoglou

 Ikipe ya tottenham Hotspur yamaze gutandukana n’umutoza Ange Postecoglou

 Ikipe ya tottenham Hotspur yamaze gutandukana n’umutoza Ange Postecoglou nyuma y’iminsi micye cyane abashije kubahesha igikombe cya Europa League atsinze ikipe ya Manchester United igitego 1-0, n’inkuru yatunguye abantu benshi cyane k’ukwirukanywa k’umutoza Ange Postecoglou kandi nyamara ariwe mutoza rukumbi wahaye tottenham Hotspur igikombe mu mateka yayo.

Mu itangazo ikipe ya tottenham Hotspur yashyize ahagaragara itanangaza ko bamaze gutandukana n’umutoza wayo kubera umusaruro mubi kuko yarangirije k’umwanya wa 17 muri Primier League, tottenham Hotspur yagiye ihura n’ibibazo by’inshi by’imvune bikabije cyane kuko byageze naho Babura abakinnyi bakina kuko umukinnyi wakinnye imikino myinshi atavunitse yakinnye imikino 33, abakinnyi benshi bagiye bakomeye ikipe igenderaho bagiye bavunika m’uburyo bukomeye.

tottenham Hotspur niyo yatwaye Europa League y’uyu mwaka atsinze ikipe ya Manchester United, abenshi bibwiraga ko uyu ariwe mutoza mwiza mu mateka ya tottenham Hotspur kuko ariwe mutoza wabahaye icyitwa igikombe mu mateka yabo nyuma y’imyaka myinshi,byari biteganyijwe ko yongererwa amasezerano gusa siko byagenze ikipe ya tottenham Hotspur yahisemo gutanduka n’uyu mutoza Ange Postecoglou batitaye kubyo yabagejeho muri uno mwaka w’imikino ahubwo bamujije ko yasoreje k’umwanya mubi muri Primier League aho yasoreje k’umwanya 17 ari kipe baciriyeho umurongo.

tottenham Hotspur ikunze kwirukana abatoza nyamara ntakintu kigaragara ibirukaniye nkaho bahisekwirukana umutoza Mauricio Pochettino kandi nyamara yari yabagejeje k’umukino wanyuma wa UEFA Champion League, tottenham Hotspur igomba gushaka umutoza mushya bazafanya umwaka utaha, Ange Postecoglou yirukanywe amaze imyaka ibiri muri tottenham Hotspur aho yabashije gutwara igikombe 1.

 Ikipe ya tottenham Hotspur yamaze gutandukana n’umutoza Ange Postecoglou

Ange Postecoglou niwe mutoza mu mateka wabashije guhesha igikombe ikipe ya tottenham Hotspur

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *