Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye gusubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Ibi byatewe n’amanota yabuze nyuma y’imikino iheruka yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi, harimo kunganya na Lesotho 1-1 ndetse no gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0 bivuze ko Amavubi yabonye amanota 6 yakiniye yabonye inota 1 gusa.
Nk’uko bigaragara muri sisitemu ikoreshwa na FIFA mu kubara amanota y’amakipe, Amavubi yavuye ku mwanya wa 129 asubira inyumaho umwanya umwe maze yisanga ku mwanya 130, nyuma yo gutakaza amanota 2.2. Kuri ubu, afite amanota 1,127.36. Iki cyegeranyo kigaragaza uko amakipe y’ibihugu ahagaze ku Isi nyuma y’imikino yakinwe kugeza ku munsi w’ejo aho ku migabane igiye itandukanye bagendaga bakina.
Nyuma yo kunganya na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, byari bimaze kugaragara ko u Rwanda rushobora gutakaza imyanya. By’umwihariko, itsindwa na Nigeria ibitego 2-0 byatumye rutakaza amanota menshi, kuko mbere y’iyi mikino rwari ku mwanya wa 124.
Muri Afurika, ibihugu bitandatu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Algérie, Côte d’Ivoire na Nigeria. Ku rwego rw’Isi, nta mpinduka nyinshi zagaragaye mu myanya 15 ya mbere, aho Argentine, Ubufaransa, Espagne, Ubwongereza, Brésil, u Budage, u Buholandi, Portugal n’u Butaliyani bikomeje kwiharira imyanya ya mbere.
Ibi bisobanuye ko Amavubi agomba gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere niba ashaka kuzamuka kuri uru rutonde rwa FIFA no kongera amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi.
Ikipe y’igihugu Amavubi umwanya mwiza yagize yabaye iya 64 ubwo yatozwaga n’umuzamu steveni costantine niwo mwanya mwiza Amavubi yigeze,naho mubusanzwe Amavubi aho mu myanya y’inyuma cyane cyane ko bakunda guhora batakaza.
Niki gikwiye gukorwa kugira ngo tuzongere tugaruke mu myanya myiza,bamwe bati nukuzana abakinnyi bakina ku mugabane w’iburayi ndetse nahandi hagiye hatandukannye kuko ngo abakinnyi bakina hano iwacu mu Rwanda ndetse nabakina hanze ubona ko urwego rwabo rutari hejuru kuburyo bahangana,icyo urutondende ngarukakwezi rwa FIFA icyo rumaze nukumenya uko Ibihugu bihagaze bigafasha amafederasiyo bikayafasha kumenya uko bashyira amakipe mu matsinda haba mugushaka itike y’igikombe cy’Isi ndetse n’andi marushanwa.

Amavubi yavuye ku mwannya 129 ajya ku mwanya 130