Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Ikipe y’Igihugu ya Basketball yisanze mu itsinda rikomeye mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027

Ikipe y’Igihugu ya Basketball yisanze mu itsinda rikomeye mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yisanze mu itsinda rikomeye  cyane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027, yisanze mu itsinda rikomeye aho yisanze mu itsinda ririmo Tunisia, Nigeria na Guinea. Iyi mikino iteganyijwe gutangira mu Ugushyingo 2025, n’imikino iteganyijwe kuzakinywa mugigecy’imyaka ibiri aho igomba kuzasozwa muri werurwe 2027.

Urebye muri rusange u Rwanda rwisnze mu itsinda rikomeye cyane urebye uburyo amakipe bari kumwe ahagaze muri ino mikino ya Basketball, iyi tombora yabaye hagati y’ibihugu byabonye itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Africa cyizabera muri Angola tariki ya 12 kugeza 24 kanama.

Ku rutonde rwa FIBA, Tunisia iri ku mwanya wa kane muri Afurika n’uwa 36 ku Isi, Nigeria iri ku mwanya wa gatandatu muri Afurika n’uwa 42 ku Isi. Guinea iri ku mwanya wa 11 muri Afurika n’uwa 75 ku Isi. U Rwanda rwo ruza ku mwanya wa 15 ku mugabane n’uwa 93 ku Isi, bigaragaza ko rushobora guhura n’imbogamizi zikomeye.

Imikino izakinwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kirimo amakipe 16 azaba agabanyije mu matsinda ane, buri tsinda ririmo amakipe ane. Muri buri tsinda, hazazamuka amakipe atatu ya mbere akomeza mu cyiciro cya kabiri.

Mu cyiciro cya kabiri, ayo makipe 12 azahura, hasigazwe atanu ya mbere azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar guhera ku wa 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.

U Rwanda rugomba kwitwara neza mu mikino yo mu itsinda kugira ngo rwizere gukomeza. Iyi mikino izakinwa mu byiciro bitandukanye kuva mu Ugushyingo 2025 kugeza muri Werurwe 2027, aho biteganyijwe ko hazakinwa imikino isaga 420 ku rwego rw’isi.

Igikombe cy’Isi giheruka mu 2023 cyegukanywe n’u Budage bwari bwatsinze Serbie ku mukino wa nyuma. U Rwanda rurifuza gukora amateka rugera muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka y’uyu mukino.

U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Nigeria na Tunisia mugusshaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *