Imiryango IBUKA, AERG, na GAERG-AHEZA yahujwe mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byayo byo kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ku wa 8 Ukuboza 2024, hafashwe icyemezo cyo kwihuza kw’imiryango IBUKA, AERG, na GAERG-AHEZA, bigamije kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwimakaza ubutabera. Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA ivuguruye, yavuze ko iki gitekerezo kimaze igihe gitekerezwaho, kigamije guhuriza hamwe ibikorwa bisanzwe bifitanye isano, nko gufasha abarokotse Jenoside, kwimakaza amahoro arambye, no guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango. Yashimangiye ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akwiriye gutanga isomo ryo gukumira Jenoside aho yaba hose ku isi.

Ubuyobozi bwa IBUKA ivuguruye burimo Dr. Gakwenzire nk’umuyobozi mukuru, Christine Muhongayire na Blaise Ndizihiwe nk’abamwungirije, hamwe na Louis de Montfort Mujyambere nk’Umunyamabanga Mukuru. Abandi bayobozi bakuru bafite inshingano mu rwego rw’urubyiruko, uburezi, umuco, kwibuka, ubutabera, n’iterambere. Iyi miryango yihuje bitewe n’uko yari ifite ibikorwa bisa, kandi kwihuza kwabo byitezweho kunoza imikorere no gufasha abarokotse Jenoside mu buryo burambye kandi bufite ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda.

Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*