Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Imyigaragambyo Ikaze Hirya no Hino muri Amerika Abaturage Bamaganye Imiyoborere ya Donald Trump

Imyigaragambyo Ikaze Hirya no Hino muri Amerika Abaturage Bamaganye Imiyoborere ya Donald Trump

Ku wa Gatandatu, abantu benshi bigaragambije mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaza uburakari ku buryo Perezida Donald Trump ayobora igihugu. Izi ni zo zari imyigaragambyo nini kugeza ubu yakozwe n’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Izi myigaragambyo zari zise “Hands Off!” bisobanura ngo “Rekeraho!” cyangwa “Ntukabitubeko!”, kandi zakozwe mu bice birenga 1,200 hirya no hino mu gihugu, mu turere twose 50 tugize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi myigaragambyo zari zateguwe n’amashyirahamwe arenga 150, harimo ayaharanira uburenganzira bwa muntu, impuzamashyirahamwe y’abakozi (unions), abaharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina (LBGTQ+), abasirikare bacyuye igihe, hamwe n’abaharanira amatora atabogamye.

Abaturage bari bababajwe cyane n’ibyemezo byafashwe n’ubutegetsi bwa Trump, birimo gusezerera abakozi ibihumbi mu nzego za Leta, gufunga ibiro bya social security (ibishinzwe gutanga ubufasha ku bantu bageze mu zabukuru n’abafite ubumuga), gufunga cyangwa kugabanya imikorere y’ibigo bya Leta bikomeye, kwirukana abimukira, kugabanya uburenganzira bw’abihinduye igitsina (transgender), no gukata ingengo y’imari yagenerwaga gahunda z’ubuvuzi rusange.

Hari kandi uburakari bwatewe n’itangazo rya Trump rishyiraho imisoro ku bicuruzwa biva mu mahanga (tariffs), aho abaturage benshi bari batewe impungenge n’uko aya mategeko ashobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku mubano w’ubucuruzi hagati y’Amerika n’ibindi bihugu. Ibi byatumye imyigaragambyo ikwira no hanze y’Amerika, mu mijyi ikomeye y’i Burayi nka Londres, Paris, na Berlin, aho n’abaturage b’iyo mijyi bigaragambije, nabo bagaragaza ko batishimiye politiki nshya z’ubucuruzi za Trump.

Amafoto agaragaza ibi bikorwa by’imyigaragambyo yagaragaje imbaga y’abantu bafite ibyapa byanditseho amagambo nka “Trump Out!” (Trump aveho!), “Save our Democracy” (Tugire demokarasi itekanye), n’ibindi bigaragaza ko abaturage batishimiye icyerekezo igihugu kirimo.

Mu byavuzwe cyane n’abigaragambya harimo ko batewe impungenge n’ukuntu ubuyobozi bwa Trump buri gusenya ibikorwa remezo byafashaga abaturage benshi, by’umwihariko abatagira kivurira, abakene, ndetse n’abafite ubumuga. Abigaragambya bavuze ko igihugu kirimo gusubira inyuma mu burenganzira bwa muntu no mu bumwe bwacyo.

Abateguye imyigaragambyo bavuze ko bazakomeza ibikorwa byabo kugeza ubwo ubuyobozi buzumva ko abaturage batishimiye iyi miyoborere, ndetse banasaba ko haba impinduka zihuse.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *