Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Imyuzure ya Texas ishyize Trump ku munzani: Inkunga zirimo gutangwa, ariko amagambo ya Trump akomeje kunengwa

Imyuzure ya Texas ishyize Trump ku munzani: Inkunga zirimo gutangwa, ariko amagambo ya Trump akomeje kunengwa

Perezida Donald Trump yasuye Leta ya Texas kuri uyu wa Gatanu nyuma y’imyuzure ikomeye yahitanye abantu barenga 120, isenya amazu, imihanda, n’ ibikorwa remezo by’abaturage. Ni bimwe mu byago bikomeye igihugu cyahuye nabyo muri uyu mwaka.

Imvura yaguye mu masaha make yatumye uruzi rwa Guadalupe ruzamuka byihuse, bikurikirwa n’inkangu n’imyuzure yiswe “imyuzure y’imyaka 100” kubera ubukana bwayo budasanzwe.

Ubwo yageraga mu gace ka Kerr, Trump yatangaje ko ibikorwa byo gutabara biri kugenda neza, yizeza ko abaturage ba Texas bazafashwa binyuze mu kigo cya Leta y’Amerika gishinzwe guhangana n’ibiza, kizwi nka FEMA (Federal Emergency Management Agency).

Icyakora Perezida Trump aherutse kuvuga ko ashaka kugabanya ubushobozi bwa FEMA, agashyira inshingano zo guhangana n’ibiza mu maboko ya Leta zigenga, bikaba byateje impaka zikomeye.

Nubwo Trump yashimwe n’abayobozi ba Texas kubera uko yihutiye kugera aho ibyago byabereye, bamwe baramunenga kubera uko yagiye yitwara mu bindi biza byabaye ahandi. Urugero, mu gihe ibice bya California byibasirwaga n’inkongi z’umuriro, Trump yigeze kuvuga ko badakwiye guhabwa inkunga kubera “imicungire mibi y’amashyamba”.

Ibi byateje impaka ku buryo ubufasha bw’ibanze bushobora kuba busigaye bufatwa nk’igikoresho cya politiki aho kuba uburenganzira bwa buri muturage.

Abasesenguzi bavuga ko uko Trump akomeza kugaragaza kutizera FEMA, bishobora gushyira mu kaga uburyo igihugu cyitabara mu gihe cy’ibiza. Hari impungenge ko mu gihe kizaza, abahuye n’ibiza bashobora kutabona ubufasha bwihuse niba FEMA itakigira ubushobozi nk’ubw’ubu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *