Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bafashe umwanzuro wo gukura ingabo zawo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Abasesenguzi babona uyu mwanzuro nk’intambwe iganisha ku gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu buryo burambye.
Uyu mwanzuro urebana n’ingabo zo mu bihugu bya Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania, zari mu butumwa bw’amahoro muri Congo kuva mu Ukuboza 2023.
Umunyamakuru wa Televiziyo SABC yo muri Afurika y’Epfo, Sophie Mokoena, yavuze ko ibi byerekana ko SADC idashishikajwe no gufata uruhande, ahubwo yifuza ko impande zose zigira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke. Yongeyeho ko Leta ya Congo igomba kuganira n’umutwe wa M23 kugira ngo amahoro arambye aboneke mu burasirazuba bw’igihugu.
Iyi myanzuro ibaye nyuma y’aho Angola itangaje amatariki y’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23. Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibi bishobora gutanga icyizere cy’amahoro mu karere, igihe byashyirwa mu bikorwa.
Gukuraho izi ngabo bishobora gutuma hagira indi nzira ihuzwa n’ibiganiro mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo, aho bamwe babona ko Leta ya Congo igomba gufata iya mbere mu gushaka igisubizo kirambye.