Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba SADC na EAC yiga ku Mutekano mu Burasirazuba bwa RDC

Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba SADC na EAC yiga ku Mutekano mu Burasirazuba bwa RDC

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize imiryango ya SADC (Afurika y’Amajyepfo) na EAC (Afurika y’Iburasirazuba) bateraniye i Harare muri Zimbabwe mu nama igamije gushakira umuti umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda ruruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye. Iyi nama yagombaga kuba ku wa 28 Gashyantare ariko yimuriwe ku wa Mbere. Ni igice cy’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama yahuje abakuru b’ingabo bo muri SADC na EAC yabereye i Dar es-Salaam muri Tanzania.

Ibiganiro byibanze ku kugenzura imyanzuro y’inama y’abakuru b’ingabo, aho basabye agahenge hagati ya M23 na Leta ya RDC no gukurikirana uko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa. Hanaganiriwe ku buryo bwo kunoza imikoranire hagati y’iyi miryango mu kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC yabereye muri Kenya.

Ibi biganiro by’i Harare bibaye mu gihe indi nama y’amahoro iteganyijwe i Luanda muri Angola kuri uyu wa Kabiri. Iyo nama izahuza umutwe wa M23 na Leta ya RDC, ikazayoborwa na Perezida wa Angola, Joao Lourenço, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Leta ya RDC na M23 zemeje ko zizitabira ibiganiro i Luanda. Ni nyuma y’uko M23 yigaruriye ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *