Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Indirimbo Marioo yagaragajemo Umugore we isoje ukwezi iyoboye kuri Boomplay muri Tanzania

Indirimbo Marioo yagaragajemo Umugore we isoje ukwezi iyoboye kuri Boomplay muri Tanzania

Umuhanzi wo muri Tanzania ari mu byishimo byo gusoza ukwezi kwa Gicurasi ayoboye urutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zikunzwe ku rubuga rwa Boomplay muri Tanzania.

Urubuga rwa Boomplay ya Tanzania rwashyize hanze indirimbo 10 za mbere zarangije icyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize muri icyo gihugu kuwa 30 Gicurasi 2025, rukaba rwaraje ruyobowe n’indirimbo ya Marioo yitwa Tete.

Iyi ndirimbo iyoboye kuri uru rutonde mu gihe no kuzindi mbuga nka Audiomack imaze iminsi igarukwaho cyane kubera kuzaho inshuro nyinshi mu zikunzwe mu gace igihugu cya Tanzania kirimo ikiaba kuri Boomplay ho yaje ikurikirwa n’indirimbo nshya ya Diamond platnumz na Barnaba yitwa Salama naho iyitwa My Darling iri ku mwanya wa gatatu ya Chella.

Umuhanzi Diamond platnumz kandi kuri uru rutonde rwa 10 za mbere afitemo indirimbo 2,Marioo akagiramo nawe 2 naho harmonze nawe akaboneka mu indirimbo 2 gusa zimwe muri zo bakaba barazihuriyemo nka harmonize na marioo bahuriye mu iyitwa Pere bakoranye na Rayvanny iri ku mwanya wa gatandatu.

Umwihariko w’iyi ndirimbo ya Marioo n’uko yayifashijwemo n’umufasha we Paula kajala wagaragaye mu mashusho yayo ikaba ari indirimbo yishimiwe cyane kubera uruhurirane rw’abakunzi babo batandukanye byayizamuriye uwego kuri ubu ikaba imaze kurebwa na Miliyoni kuri youtube.

Marioo ari kuzamuka cyane mu muziki kubera kugirana ubufatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo n’abo mu bihugu byo hanze ya Tanzania cyane mu ndirimbo aherutse gukorana na Bien aime iri gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *