Apple iritegura gushyira ku isoko iPhone nshya yiswe iPhone 17 Air, izasohoka mu mpeshyi y’uyu mwaka. Iyi telefone izaba ifite umubyimba muto ugereranyije n’izindi iPhone zisanzwe, nk’uko MacBook Air itandukanye na MacBook Pro mu bugari. Ariko nubwo izaba ifite igishushanyo cyoroheje, Apple yashoboye gukomeza ubushobozi bwayo bwo kumara umuriro igihe kirekire, nubwo gukora iyo mpinduka byasabye abatekinisiye bayo imbaraga nyinshi.
Nk’uko Mark Gurman wa Bloomberg abivuga, abashakashatsi ba Apple bahuye n’imbogamizi zikomeye zo gukora telefone ifite umubyimba muto ariko idatakaza ubushobozi bw’imikorere ya bateri. Mu gihe bisanzwe bizwi ko telefone zoroshye cyane ziba zifite bateri ntoya, Apple yabashije kubona uburyo bwo kugabanya umubyimba ariko igasigarana bateri ikora neza, bishobora kuba byarashobotse binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho ry’ibikoresho ndetse n’ikoreshwa ry’amashanyarazi rihujwe neza na software.
Kimwe mu bitekerezo bikomeye Apple yatekerejeho ni ugukora iPhone 17 Air idafite umwobo n’umwe (port-free), aho kwishyiramo umuriro byakabaye bikorwa hakoreshejwe uburyo bwa wireless, ndetse no kohererezanya amakuru bigakorwa binyuze mu bicu (cloud) aho gukoresha insinga (cables).
Nyamara, Apple yaje guhitamo kudakomeza kuri iyo nzira, by’umwihariko kubera impungenge z’amategeko mu Burayi. Abagenzuzi bo muri EU (Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi) basabye ko telefone zose zigomba kugira umuyoboro wa USB-C kugira ngo koroherezwe uburyo bwo kuyishyiramo umuriro no guhererekanya amakuru. Iyo Apple iza gukora telefone ikoresha gusa wireless charging, yari guhura n’imbogamizi z’amategeko ndetse n’izisanzwe zishingiye ku isoko, kuko u Burayi ari kimwe mu bice bikomeye ku isoko rya Apple.
Nubwo Apple itazihutira gukora iPhone idafite umwobo na umwe vuba aha, ntibyabuza ko mu gihe kizaza bashobora kongera gutekereza kuri iyo nzira. Ku bw’ubu, iPhone 17 Air izaba ari telefone ifite umubyimba muto, yoroheje kandi igezweho, ariko igifite uburyo busanzwe bwo gukoresha insinga (USB-C).
Iyi ngingo igaragaza uko Apple ikomeje kunoza ibishushanyo bya telefone zayo, ikagerageza guhuza udushya n’amabwiriza y’amasoko. iPhone 17 Air izashimisha abakoresha bakunda telefone zoroshye kandi zifite imikorere iri ku rwego rwo hejuru, ariko zidakuyemo ibintu by’ingenzi abakiriya basanzwe bifashisha.