Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Irahira Rya Mahama, Umwanya Mwiza wo Gukomeza Umubano Hagati Ya Ghana n’U Rwanda

Irahira Rya Mahama, Umwanya Mwiza wo Gukomeza Umubano Hagati Ya Ghana n’U Rwanda

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abaturage ba Ghana n’abanyacyubahiro batandukanye mu birori by’irahira rya Perezida mushya, John Dramani Mahama, hamwe na Visi Perezida we Naana Jane Opoku-Agyemang. Ibi birori byabereye kuri Black Star Square, mu Murwa Mukuru wa Ghana, Accra.

John Dramani Mahama w’imyaka 65, yatsinze amatora yo mu kwezi k’Ukuboza 2024 n’amajwi 56%, agaruka ku butegetsi yari yaragize hagati ya 2012 na 2017. Mu ijambo rye ry’irahira, Mahama yagaragaje ko azashyira imbaraga mu kuzahura ubukungu bw’igihugu, guteza imbere ubuhinzi, uburezi, n’ibikorwaremezo.

Mahama, wabaye Perezida bwa mbere mu 2012 nyuma y’urupfu rwa John Evans Atta Mills, yavuze ko iyi manda ye izibanda ku gukemura ibibazo by’ubukungu, ruswa, n’ubushomeri. Yijeje gusubiza Ghana mu nzira y’iterambere no kuzamura imibereho y’abaturage.

Ghana, igihugu kiri mu bibazo by’ubukungu biremereye, giteze amaso ku miyoborere ye mishya ngo isubize icyizere mu baturage. Perezida Mahama asimbuye Nana Akufo-Addo wari umaze imyaka igera kuri umunani ku butegetsi.

U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu guteza imbere inzego zirimo umutekano, ubukerarugendo, uburezi, n’ubucuruzi, bitanga icyizere cyo gukomeza imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Paul KAGAME na Mugenzi we wa Ghana
Ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, byabereye kuri Black Star Square

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *