Advertisement

Isabukuru y’Amabonekerwa y’i Kibeho ku nshuro ya 43, n’urugendo rw’iterambere muri ako gace

Kuri uyu kane, ku wa 28 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Nyaruguru, habereye ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 43 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho. Aya mabonekerwa yihariye mu mateka ya Kiliziya Gatolika muri Afurika, yabaye ku wa 28 Ugushyingo 1981, ubwo Bikira Mariya yabonekaga bwa mbere ku banyeshuri batatu aribo: Mumureke Alphonsine, Mukamazimpaka Anathalie, na Mukangango Marie Claire, bigaga ku ishuri rya Mère du Verbe.

Ibikorwa biteganyijwe kuri uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho birimo kuzirikana Ishapule y’Ububabare Burindwi bwa Bikira Mariya, nyuma yaho hakurikireho inyigisho za Bikira Mariya zishingiye ku rukundo, kwicuza ibyaha, no gusenga mu bwiyoroshye ziri butangire saa yine za mu gitondo (10h00), nyuma yaho hakurikireho misa nyamukuru, igomba gutangira saa tanu za mu gitondo (11h00).

I Kibeho ni ahantu hafatwa nk’ahatagatifu mu Rwanda no muri Afurika yose kubera aya mabonekerwa, ndetse na Kiliziya Gatolika yahise ibyemeza ku mugaragaro mu 2001. Abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’isi baza kuhakorera urugendo nyobokamana, barimo abaturutse muri Afurika, u Burayi, Aziya, n’Amerika.

Byongeye kandi, amazi y’umugisha ava ku isoko ya Bikira Mariya i Kibeho ni isoko ikomeye y’umugisha ku bakristu n’abakerarugendo. Aya mazi, yavumbuwe mu gihe cy’amabonekerwa mu 1981, afatwa nk’akiza indwara ku bw’ukwemera. Abantu benshi basura iri soko mu rugendo nyobokamana, bemeza ko aya mazi afite imbaraga zo gutanga umugisha no gukiza indwara. Hashyizweho robine eshatu zorohereza abaje kuvoma aya mazi mu minsi y’ibirori, nubwo hakigaragara umurongo muremure kubera ubwinshi bw’abayifuza. Aya mazi y’umugisha yongera ukwemera kw’abayoboke kandi akomeza isura ya Kibeho nk’ahantu hatagatifu muri Kiliziya Gatolika.

Kwizihiza aya mabonekerwa ntibigira gusa ingaruka mu bijyanye n’ukwemera, ahubwo bitezimbere n’ubukungu bw’Akarere ka Nyaruguru. Umubare w’abakerarugendo basura Kibeho buri mwaka ugera ku bihumbi 600, bikazamura serivisi z’ubucuruzi, amacumbi, amafunguro, ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri, n’amavuriro.

Ibirori by’isabukuru ya Bikira Mariya i Kibeho bigaragaramo umwihariko wo gusubiza ku murongo ubuzima bw’abakristu mu kwemera no mu buzima bwa buri munsi. Bikomeza gusiga isomo ryo gukomera ku ndangagaciro za gikristu no guteza imbere umuryango mugari.

imbaga y’abantu baba baturutse hirya no hino
isoko y’amazi y’umugisha
imbaga y’abantu baba bari i Kibeho ku minsi mikuru nk’iyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *