Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Israel irateganya kurandura Hamas burundu nyuma y’agahenge k’iminsi 60: Umugambi mushya wa Netanyahu watunguye isi

Israel irateganya kurandura Hamas burundu nyuma y’agahenge k’iminsi 60: Umugambi mushya wa Netanyahu watunguye isi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gushyira mu bikorwa umugambi mushya wo guhashya burundu umutwe wa Hamas nyuma y’igihe cy’amahoro cy’iminsi 60.

Icyo gihe cy’agahenge giteganyijwe kwifashishwa nk’umwanya wo kongera gutegura igisirikare, guhuza amakuru no gukora igenamigambi ryimbitse ry’ibikorwa bikomeye bya gisirikare. Netanyahu yavuze ko iyi gahunda itagamije gutanga amahoro arambye, ahubwo ari igihe cyo gutuza gato mbere y’uko Israel isubukura igitero cya nyuma cyo gusenya Hamas.

Yagize ati: “Ntabwo tuzatezuka ku ntego yacu. Nyuma y’aya mezi abiri, ibikorwa bizakomeza kugeza Hamas isenywe burundu.”

Uwo mugambi ushimangira ko Israel itazemera ko Hamas ikomeza kugira uruhare muri Gaza, kandi bigaragaza ko agahenge k’iminsi 60 gashobora kuba ikiruhuko gito mbere y’intambara irushijeho gukaza umurego.

Benjamin Netanyahu yagaragaye afite ingofero yanditseho “Trump yavuze ukuri” iyi foto yasohowe nibiro bya peresida wa US whiteHouse

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *