Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Itsinda rw’abahanzi rya The Beatles ryihariye agahigo kuri Billboard

Itsinda rw’abahanzi rya The Beatles ryihariye agahigo kuri Billboard

Abahanzi bibumbiye hamwe mu itsinda rya The Beatles bashyizwe ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’abanyamuziki bamaze kugira umubare munini w’abageze ku mwanya wa Mbere kuri Billboard.

Ni Umwanya uru rubuga rwa Billboard rushyiraho abahanzi baba bakoze cyangwa bagaragarije ibikorwa by’indashyikirwa mu bijyanye n’umuziki cyane ku bihangano byabo uburyo baba bari kumvirwa ibihangano no gukinwa.

Kuri uru rutonde Billboard ikora buri cyumweru abamaze kuhagaragara kenshi bayobowe na The Beatles nk’uko byagaragajwe barimo na Taylor Swift,Drake n’abandi biganjemo abatakiri kugaragara cyane mu muziki cyane muri iyi minsi.

Ku mwanya wa Mbere hari itsinda rya The Beatles rimaze kuza kuri uru rutonde rukorwa buri cyumweru ari aba mbere inshuro 132 rikaba rikurikiwe na Taylor Swift umaze kuhagaragara ari uwa mbere inshuro 86.

Ku mwanya wa Gatatu hashyizwe Elvis Presley ku nshuro 67 naho Garth Brooks akaba ari ku mwanya wa Kane ku nshuro 52 amaze kuhagaragara mugihe ku mwanya wa gatanu hari Michael Jackson wahageze inshuro 51.

Mu bandi bari ku rutonde rwa 15 ba mbere harimo Drake wahageze inshuro 37 na Adele w’umwongereza wahageze inshuro zigera kuri 40.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *