Umuhanzi Jason Joel Desrouleaux wamamaye nka Jason Derulo mu muziki yatangaje ko azahagarika umuziki mu gihe kitari kinini kizaza.

Aganira n’itangazamakuru, Jason Derulo yatangaje ko Agiye gukora album ye nshya ndetse ko nyuma yo kuyishyira hanze azahita areka gukora umuziki akerekeza mu yindi mishinga.
Album nshya uyu muhanzi Agiye gushyira hanze, nk’uko abivuga izaba yitwa The last Dance album izashimangira ubuhanga bwe mu kuririmba ndetse akaba azahita ahagarika yerekeza mu bikorwa byo gukina filime no kwita ku muryango we.
Inshamake kuri Jason Derulo mu muziki
Ni umwe mu bahanzi bagize indirimbo zarebwe n’abantu barenga miliyari kuri Shene ye ya YouTube, zirimo iyitwa swalla yahuriyemo na Dolla kimwe na Nicki Minaj yenda kuzuza miliyari 2.
Jason Derulo Kandi yakoranye indirimbo n’abahanzi bo muri afurika barimo umunya Tanzania Diamond platnumz, Ni iyo basubiyemo kuko yari isanzwe yarasohotse ihuriwemo na Diamond platnumz,Chley,Khalil harisson yitwa Komasava.
Jason Derulo yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2006 akaba afite umwana umwe ndetse akaba afite inzu ifasha abahanzi mu iby’umuziki yitwa Warner.

Jason Derulo Agiye guhagarika Umuziki
