Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Jose Chameleon yasubiye muri Uganda: Urugendo rwe kuva yahagera

Jose Chameleon yasubiye muri Uganda: Urugendo rwe kuva yahagera

Umunya Uganda Umaze Kubaka ibigwi mu muziki wa afurika Jose Chameleon Umaze iminsi atanga Ibyishimo mu banyarwanda yasubiye mu gihugu cye cya Uganda.

Mu gitondo cyo kuwa 23 Gicurasi 2025 nibwo umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Uganda Jose Chameleon yageze ku butaka bw’u Rwanda aho yari aje mu bikorwa by’imyidagaduro aho yari Afite gahunda yo gutaramana n’abakunzi be muri Kigali universe mu mujyi.

Nubwo Uyu muhanzi yaje kuri iyi tariki ya 23 Gicurasi 2025 yagombaga kumara iminsi ibiri kugira ngo abone kujya muri Kigali universe ngo aririmbire abakunzi b’umuziki we bari bamwiteguye dore ko yari amaze igihe kinini atagera imbere y’abamukunda kubera ikibazo cy’uburwayi yari amaze igihe ahanganye nacyo.

Ngibi ibikorwa by’ingenzi Byaranze urugendo rwa Jose Chameleon mu Rwanda

Jose Chameleon wageze mu Rwanda kuwa 23 Gicurasi 2025 nyuma yaho umunsi umwe yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri I Kigali ku Gisozi ndetse yunamira abasaga 250.000 bahashyinguye Ari kumwe n’ikipe y’abamubaga hafi mu ngendo ze za buri munsi mu Rwanda haba abo bavanye muri Uganda n’abo yasanze mu Rwanda.

Nyuma yaho nk’uko byari biteganyijwe yakomeje urugendo rwe haciyemo igihe cy’iminsi ibiri gusa yataramiye abakunzi be I Kigali aho yahuriye n’abandi bahanzi barimo Dj Pius banafitanye Indirimbo ndetse barimo na Rafiki we yari risabiye kuhagaragara kuko Atari asanzwe kuri gahunda y’igitaramo cye.

Nyuma yaho uyu muhanzi yatangajwe nk’umwe mu bagombaga gutaramira abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku mukino wahuje ikipe ya Apr ishyikirizwa igikombe cyayo cya Champion aho yari yahuye na Musanze FC ikanayitsinda ibitego bitatu byose kuri kimwe uyu muhanzi akaba yari yahahuriye n’abandi barimo Dr Claude na Senderi intore nabo b’abanyabigwi.

Jose Chameleon wari wazanye na Weasal umugabo w’umukobwa w’umunyarwandakazi Teta Sandra yasubiye mu gihugu cyabo cya Uganda kuri uyu wa Kane cyakora ntibiratangazwa neza Niba yasubiranye na mugenzi we Weasal n’umugore we kuko amashusho ye atigeze agaragaramo abo bombi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *