Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuye mu gihugu mu 2023. Ishyaka rye PPRD ryatangaje ko yagiye muri Afurika y’Epfo kwiga impamyabumenyi y’ikirenga (PhD). Kuva ubwo yagiye, ntiyigeze asubira mu gihugu cye. Ariko mu 2024, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko Kabila yahunze, amushinja gukorana n’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwe. Ibyo bishinjwa byemejwe n’abayobozi b’ishyaka UDPS rya Tshisekedi.
Mu Werurwe 2025, nyuma y’imyaka itandatu acecetse, Kabila yagiranye ikiganiro na televiziyo yo muri Namibia avuga ko yahagaritse amasomo kugira ngo akurikirane ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Muri uko kwezi, yaganiriye n’ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo abihakana ko afitanye isano n’umutwe wa AFC/M23. Ati: “Iyo nza kuba mfatanya na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba uko biri ubu. Ni ibinyoma bidafite ishingiro.”
Ku wa 8 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Kabila yatangaje ko agiye gusubira muri RDC anyuze mu burasirazuba kugira ngo agire uruhare mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itandatu nicaye ntavuga, n’umwaka w’ubuhunzi, ndetse n’ukurikije uko ibintu bikomeje kuba bibi mu burasirazuba, nafashe umwanzuro wo gusubira muri Congo kugira ngo nitabire igisubizo cy’ibibazo by’igihugu.”
Mbere yo gufata uwo mwanzuro, ngo yabanje kugisha inama abanyapolitiki bakurikiranye ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba imyaka myinshi, barimo na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo kuva 1999 kugeza 2008. Amakuru yatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) avuga ko Kabila atakiri muri Afurika y’Epfo, ahubwo amaze umwaka atuye i Harare, muri Zimbabwe. Kuva yatangaza ko agiye gusubira mu gihugu, yakiriye abantu benshi barimo inshuti ze za hafi n’abo bakoranye igihe yari ku butegetsi.
RFI yatangaje kandi ko Kabila akomeje kuganira n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta baba i Burayi, cyane cyane mu Bubiligi, ndetse n’abantu bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru barimo abafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro. Harimo na Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23, akaba yaranabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora mu gihe cya Kabila. Ariko nta makuru arambuye ku byo baganira.
Undi uvugwa cyane ni Général John Numbi, wahoze ari Umuyobozi wa Polisi ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Congo. Yahungiye muri Zimbabwe imyaka ine ishize. Mu Ukwakira 2023, Gen Numbi yatangaje ko Kabila ari we wagize Tshisekedi Perezida, anavuga ko niba akomeje gutoteza abatavuga rumwe na we, bashobora kumukuraho. Yagize ati: “Twamuhaye ubutegetsi, rero dufite ububasha bwo kubumwambura, haba ku neza cyangwa ku nabi.”
Guhera mu 2022, Leta ya Congo yasabye Zimbabwe ko yohereza Gen Numbi kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ku bw’uruhare akekwaho mu iyicwa ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chibeya n’umushoferi we Fidèle Bazana mu 2010. Zimbabwe yarabyangiye.
Icyemezo cya Kabila cyo gusubira muri RDC kije mu gihe abayobozi bakuru b’ishyaka PPRD barimo Aubin Minaku, Emmanuel Ramazani Shadary na Ferdinand Kambere, bakomeje gukorwaho iperereza n’inzego z’ubutabera za Kinshasa.