Ku wa 10 Mutarama 2025, igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ gitegurwa na Ma Africa kizabera muri Camp Kigali, kikazahuriza hamwe abaraperi bakunzwe mu Rwanda. Ubuyobozi bw’iki gitaramo bwatangaje ko K8 Kavuyo yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazacyitabira.
Uyu muraperi yari yatekerejweho mbere, ariko amatariki y’igitaramo cya mbere cyari kuzaba ku wa 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia yahuriranye n’izindi gahunda ze. Iki gitaramo cyaje gusubikwa bitunguranye kubera imvura nyinshi yaguye yarimo umuyaga, bikaba ngombwa ko abagiteguye bakimurira ku wa 10 Mutarama 2025, noneho kigashyirwa muri Camp Kigali ahasakaye, hagamijwe kwirinda ikibazo cy’imvura.
K8 Kavuyo aziyongera ku baraperi barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe. Iki gitaramo kitezweho guhuza abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda.
Kwinjira amatike ari kugurwa ku giciro cy’ibihumbi 3Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 7Frw muri VIP n’ibihumbi 15Frw muri VVIP. Ku munsi w’igitaramo, amatike azagurwa ibihumbi 5Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP n’ibihumbi 20Frw muri VVIP.
K8 Kavuyo, uzasusurutsa abakunzi ba muzika muri iki gitaramo, azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo Alhamdulilah, Afande, Hood Inyumve, Gasopo, n’izindi nka Ijambo Nyamukuru yakoranye na The Ben, hamwe na Ndi uw’i Kigali yakoranye na Meddy na The Ben.
Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ ni amahirwe ku bakunzi b’iyi njyana yo guhurira hamwe, bagasabana n’abahanzi bakomeye, bakanizihiza iterambere rya Hip Hop mu gihugu.