Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gishuti uzayihuza na Algeria muri Kamena, Ni urutonde rugaragaraho rutahizamu Kagere Medie na myugariro Ngwabije Brian Clovis, batari baherutse mu ikipe y’Igihugu Amavubi.
Meddie Kagere yongeye nyuma y’igihe kini adahamagarwa yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu irimo abakinnyi benshi bashya dore ko hagaragaye amasura menshi mashya: Aly Enzo Hamon ,Uwimana Noe Iman ,Nkulikiyimana Darryl Nganji ,Kayibanda Claude Smith.
Abandj bari bamaze iminsi badahamagarwa bagarutse ni Ngwabije Brian Clovis, Kavita Phanuel, Ishimwe Pierre nabo bongeye kwisanga murutonde umutoza azifashisha muri iyo mikino ya gicuti, Kwizera Olvie ntago yongeye guhamagarwa mu gihe abantu benshi bari biteze ko ashobora guhamagarwa.
Amavubi arahaguruka mu #Rwanda kuri uyu wa Gatanu bagere muri Algeria kuwa Gatandatu, bakine imikino 2 ya gicuti, 5 & 9/06/2025.
Uretse iri tsinda rihaguruka kuri uyu wa Gatanu i Kigali, hari abakinnyi 11 bo bazasangayo ikipe hagati ya tariki ya 31/5 – 2/2025, abo n’abakina k’umugabane w’uburayi.
