Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yasabye abanyamakuru n’abakunzi biyi kipe bakomeje kubashinja kurya ruswa ku mukino wa APR FC kubihagarika kuko nta mukinnyi w’iyi kipe ushobora kubikora.
Nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ,kubera umusaruro ugayitse kwitwara nabi ,ndetse no kugaragaza urwego rui hasi cyane kuri uwo mukino bamwe mu bafana ba Rayon Sport nyuma y’umukino bagaragaje ko hari abakinnyi bashobora kuba barariye ruswa kugira ngo bitsindishe uwo mukino.
Abo bagiye bagarukwaho bigendanye nyimyitwarire yabo mibi kuruwo mukino harimo kapiteni Muhire Kevin,Serumogo Ali na bugingo hakimu wagaragaye abakinnyi ba APR FC basimbura bari kujya bamuha amazi yo kunywa maze hakibazwa urukundo afatinye n’abakinnyi ba APR FC ngo dore ko n’ibitego bibiri byose byatsinzwe byavuye ahanini kuruhande yashinjwe kurinda, abanda harimo Ndayishimiye Richard na Soulemane Daffe ndetse na Iraguha Hadji ukina anyuze kuruhande asatira wagaragaje urwego ruri hasi kuruwo mukino.
Bamwe murabo twagarutseho haruguru abafana ba Rayon Sport babashinja kuba baramaze kumvikana na APR FC ko umwaka utaha bashobora kuzayererkezamo abo barimo Bugingo Hakimu ndetse na Iraguha Hadji bityo ngo akaba ariho bahera babashinja kwitsindisha kuko uko bakinye kuri uriya mukino atariko basanzwe bakina.
Ibyo byose kapiteni wa Rayon Sport Muhire kevin yabiteye utwatsi ibbyuko harabakinnyi baba barariye ruswa avuga ko nta bakinnyi ba Rayon Sport bari ku rwego rwo kurya ruswa.
Yagize ati “Turabinginze, nta mukinnyi wariye ruswa muri Rayon Sports, ahubwo ni ibihe bibi. Ni ibihe bibi bihari kandi iyo byaje nta muntu ubihagarika, ahubwo ugerageza kubirwanya.”
Yakomeje agira ati “Bihanganire abakinnyi batitwaye neza, turabiza ko tuzitwara neza. Ibyo kutwangisha abakunzi bacu babyihorere. Ntabwo byubaka umupira ahubwo birawusenya.
Umutoza wa Rayon Sport Rwaka Cloude nawe abajijwejwe kuribyo bivugwa yavuze ko abakinnyi be batabiha agaciro kuko nta gihamya ababivuga bafite bityo ibyo ntacyo bivugwa.
Abakunzi bategereje kureba mu mikino itanu isigaje aho barusha APR FC inota 1 gusa, nugutegereza tukareba ko izabasha kweguka igikombe cya shampiyona.

Muhire Kevin n’umutoza Rwaka Cloude bagaruka ku bivugwa ko hari abakinnyi ba Rayon Sport bariye ruswa kuri derby