Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Kendrick Lamar yageze mu gace Drake avukamo arinzwe bidasanzwe

Kendrick Lamar yageze mu gace Drake avukamo arinzwe bidasanzwe

Umuraperi w’ikirangirire mu njyana ya Rap ku mazina ya Kendrick Lamar yageze mu gace Drake aturukamo arinzwe bikomeye n’inzego zinyuranye z’ukutekano muri Canada.

Ni ubwo uyu muhanzi Umaze kuba ikimenyabose mu muziki wo muri amerika kubera gutwara ibihembo byinshi mu bikomeye bitangwa muri Amerika mu bihabwa abahanzi b’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye yavaga mu gihugu cya Canada.

Iki gitaramo yagikoreye muri iki gihugu cya Canada ku munsi washize wo kuwa 13 Kamena 2025 ahitwa Rogers Centre I Toronto icyitabiriwe n’abantu benshi cyane dore ko Indirimbo z’uyu muhanzi zisigay zigezweho mu bakunzi be n’umuziki muri rusange.

Muri uri rugendo rwa Kendrick Lamar icyavugishije benshi ni uburyo budasanzwe yanyuze muri aka gace ko muri Toronto arinzwe cyane kuburyo ntamuntu washoboraga kuba yatambuka mu muhanda waho muri icyo gihe anakurikiwe imbere n’inyuma n’abashinzwe umutekano waho mu imodoka nyinshi.

Ikindi cyakomeje gutera benshi kuvuga ni uko uyu muhanzi aka gace yaciyemo ari ako Mugenzi we Drake badahuza cyangwa ngo bavuge rumwe avukamo.

Kendrick Lamar akoze igitaramo gikomeye nyuma y’iminsi mike abaye umuhanzi wahize abandi mu bihembo byatanzwe na Bet bitangirwa muri Amerika.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *