Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Kendrick Lamar Yongeye Gukora amateka yaherukaga gukorwa na Michael Jackson

Kendrick Lamar Yongeye Gukora amateka yaherukaga gukorwa na Michael Jackson

Umuraperi Kendrick Lamar yongeye Kugwa mu ntege Michael Jackson kuri Billboardhot100 kubwo kugira Indirimbo 4 zigiye zigeze ku mwanya wa Billboardhot100 mu gihe gito zikurikiranya.

Kendrick Lamar yabigezeho kubera Indirimbo ze zirimo Like That, Not like us Squabble up na Luther zamaze kugera ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rukorwa na billboard zimwe zashyizwe hanze mbere y’ibihe by’impeshyi y’umwaka wa 2024 umwaka ushize.

Mugihe izindi muri zo zasohotse mu ugushyingo 2024 ariko zikaba zigikunzwe no muri uyu mwaka wa 2025 ku rwego ruri hejuru, ibintu byahise bishyira Kendrick Lamar ku mwanya wubashywe cyane kuko ibi byari byarakozwe na Nyakwigendera Michael Jackson.

Hari haciyemo igihe kingana n’imyaka irenga 20 kuko ibi Indirimbo za Kendrick Lamar zakoze byaherukaga mu myaka yo hagati ya 1987 na 1988 kuruhande rwa Michael Jackson ikirangirire mu muziki ku rwego rw’isi.

Indirimbo za Kendrick Lamar zikomeje gutera abantu kwibaza byinshi kuri uyu muhanzi mugihe mu masaha make ashize iyitwa Luther yagiye ku mwanya wa mbere isimbuye iyitwa not like us nayo ya Lamar.

Si billboard gusa kuko uyu muhanzi w’Umunya America amaze kuba ikimenyabose kubera udushya n’uduhigo akora ku mbuga zicuruza imiziki zirimo Spotify n’izindi.

Kendrick lamar akomeje kwandika amateka ku isi

Michael Jackson

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *