Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ikoranabuhanga > Kenya mu bihugu bifite aba enjeniyeri benshi Bakora porogaramu

Kenya mu bihugu bifite aba enjeniyeri benshi Bakora porogaramu

Ibihugu birimo Nigeria maroke biri kumwe na Afurika y’epfo na Misiri mu myaka ine ishize byabarirwagamo abahanga mu gutegura porogaramu barenga Miliyoni Eshatu.

Mugihe Kandi ibihugu nka Nigeria,Maroke na Afurika y’epfo byari biri hagati ya 25 ku ijana ariko bitarenze kuri 28 ku ijana mu ishoramari rya Dijitali ariko Kenya ikaba cyari cyo gihugu kiri Imbere ku ijanisha ry’ibihugu biri kuzamura umubare munini w’abategura porogaramu kuko yo yari ifite ijanisha rya 33 ku ijana.

Nubwo Kenya yari kuri uyu muvuduko ntabwo iragera ku mwanya wa Mbere muri ibi bihugu,Kuko ku mwanya wa Mbere hari Nigeria ifite abagera kuri Miliyoni imwe bazi neza ibijyanye n’imikorere ya porogaramu ikaba yarageze kuri iyi mibare ivuye ku ibihumbi 800 barengaho mu mwaka umwe ubwo mbere ya 2024.

Misiri niyo ya Kabiri iri no mu bihugu biri kongera imibare yabakora porogaramu ku rwego rwiza dore ko mu mwaka umwe yongera mu mibare abaremga igihumbi bikaba biri ku kigero cya 25 ku ijana kuko ubu ibarirwamo abakora bagategura porogaramu barenga Miliyoni.

Afurika y’epfo ni iya Gatatu aha ku bagera ku ibihumbi magana arindwi naho maroke ikagira Hafi ibihumbi magana atandatu.

Muri Kenya abazi neza gutegura no gukora porogaramu barenga ibihumbi magana ane mugihe iki gihugu Ari Icya mbere kiri kuzamuka neza ku Bakora porogaramu neza muri afurika muri 2025 dore ko no mu mashuri yaho ubu higishwa hakanatangwa ubumenyi ku imikorere ya porogaramu zitandukanye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *