Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Kenya: Umunyezamu Patrick Matasi yahagaritswe amezi atatu azira gukekwaho kugurisha imikino

Kenya: Umunyezamu Patrick Matasi yahagaritswe amezi atatu azira gukekwaho kugurisha imikino

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ryatangaje ko ryahagaritse umunyezamu Patrick Matasi mu gihe cy’amezi atatu (iminsi 90) nyuma yo gukekwaho kuba yaragize uruhare mu kugurisha imikino binyuze mu buryo bwo gutegura imikino y’amahirwe (betting) aho yagiye yitsindisha mubihe bitandukanye.

Mu itangazo FKF yashyize hanze, ryavuze ko iyi myanzuro yafashwe hagendewe ku mabwiriza arwanya ubujura bw’imikino, ndetse bikaba byaramaze kumenyeshwa Patrick Matasi na Kakamega Homeboyz yari asanzwe akinira. Iri shyirahamwe ryemeje ko riri gukorana n’izindi nzego zirimo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu iperereza ryimbitse kuri iki kibazo kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetse babashe kuba bazafatira ibihano bikomeye uyu musore.

Ibi bibaye nyuma y’uko amashusho yagiye hanze agaragaza Patrick Matasi ari kumwe n’undi muntu bari mu modoka, aho bavuganaga ibijyanye no kugurisha imikino. Muri ayo mashusho, uwo muntu yumvikana avuga ati: “Twakwizera ko twatsindwa ibitego bibiri mu gice cya mbere? Ntakindi dukeneye… Niba umukino ugiye mu minota 20 utarimo igitego, umukino uba ufunguwe. Ariko niba winjiwemo hakiri kare, mbere y’uko umukino ushyuha, uba uwufunguye.”

Patrick Matasi we yasubije agira ati: “Yego. Uzi icyo nakora? Ibi byose ariko bizacamo bigendanye n’icyo nzaba navuganye na ba muyobozi banjye.”

Uyu mugabo yakiniye amakipe atandukanye arimo Tusker FC, AFC Leopards, Saint Georges FC yo muri Ethiopia na Kenya Police FC, aho aheruka gukina. Gusa, iyi kipe iherutse kumurekura ku mpamvu zitigeze zitangazwa.

Patrick Matasi aheruka gukinira Ikipe y’Igihugu ya Kenya mu mukino batsinzwemo na Cameroon ibitego 4-1 mu mwaka ushize. Nyamara, igitego cya nyuma cyinjiye ku buryo budasobanutse, bikaba ari nabyo byatumye bamwe batangira kumukemanga bakeka ko ashobora kuba agurisha imikino bitewe nuburyo yitwaye kuri icyo gitego cya 4.

Icyemezo cyo guhagarika uyu munyezamu cyateje impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Kenya, aho bamwe bashimangira ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse mbere y’uko afatirwa ibihano bikarishye. Naho abandi bakemeza ko niba koko yaragize uruhare muri iki cyaha, akwiye guhanwa by’intangarugero kugira ngo umuco wo kugurisha imikino ucike burundu nabandi babirebereho, gusa uno musore ntago icyaha cyiramuhama yabaye ahagaritswe byagateganyo kugira hakomeze hakorwe ipereza ryimbimbe,nubwo bamwe bavuga ko bagombaga kumuhana icyaha cyamze kumuhama,nugutegereza tukareba uko ipereza rizagenda tukamenya aho bizerekeza gusa icyaha nikiramuka kimuhamye arasabrwa ibihano bikakaye cyane kugira abere abanda isomo .

Patrick Matasi yahagaritswe amezi 3 akekwaho kugurisha imikino muri Kenya

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *