Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Kevin De Bruyne yamaze gusinyira ikipe ya Napoli

Kevin De Bruyne yamaze gusinyira ikipe ya Napoli

Kuri uyu wa kane nibwo umubiligi Kevin De Bruyne nyuma y’imya igera ku icumi akinira ikipe ya Manchester City yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Napoli iheruka gutwara igikombe cya shampiyona m’ubutaliyane.

Nyuma yo kuvugwa mu Soude Arabia  ko hari amakipe menshi yamwifuzaga byaje kurangira Kevin De Bruyne ahisemo kwerekeza mu ikipe iyobowowe n’umugabo Antonio Conte akaba anasanzeyo umusore Scott McTominay, Romelu Lukaku, Phillip Billing na Billy Gilmour bavuye muri Premier League bakurikira umushinga wa Aurelio De Laurentiis, perezida wa Napoli.

Napoli n’imwe mu makipe ashaka kwiyubaka kuburyo umwaka utaha w’imikino bazabasha kwitwara neza mu marushanywa yo k’umugabane w’iburayi arimo UEFA Champion League bazanakina bityo niyo mpamvu nyamukuru yatumye basinyisha kabuahriwe Kevin De Bruyne, wubatse amateka mu ikipe ya Manchester city dore ko yayikiniye imyaka igera ku 10 bagatwaranamo ibikombe bigeye bitandukanye harimo n’icya UEFA Champion League.

Abantu benshi bategereje uko uno musore azitwara mu ikipe ya Napoli iyobowe n’umwe mu batoza bakomeye bazi guhatanira ibikombe Antonio Conte, bityo kuba abratwaye igikombe cya Shampiyona umwaka ushize barusha ikipe ya Inter Milan inota rimwe gusa,bakaba bazabasha kugera kurere muri UEFA Champion League.

Ese n’amahitamo meza kuri Kevin De Bruyne kwanga kujya kurya amafaranga  y’abarabu ahubwo agahitamo kujya muri Napoli ndetse akemera kugabanya n’umushahara yarasnzwe afata mu iki ya Manchester City.

Kevin De Bruyne yamaze gusinyira ikipe ya Napoli amasezerano y’imyaka ibiri

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *