Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Killaman yeruye avuga icyarindimuye ubukungu bwe

Killaman yeruye avuga icyarindimuye ubukungu bwe

Killaman yatangaje icyamuteye ubukene bwo kurwego bivuzwe no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanga mu gukina filime akabifatanya no kubishoramo amafaranga Niyonshuti yanick wamamaye muri Cinema nka Killaman yeruye avuga icyamuteye igihombo kugeza ubwo atangiye kugorwa no kubona amafaranga ya bimwe by’ingenzi.

Aganira n’umunyamakuru kuri televiziyo y’igihugu RTV killaman yavuze ko mubihe byashize yagiye kwa muganga agasabwa kuba afashe ikiruhuko ahagarika akazi Kenshi yakoraga, bityo yahise ashaka uwo aha izo nshingano ariko ntiyamukorera neza.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nubwo bamwe bakeka ko ari ibyamugwiririye ariko ko atangira guhomba yajyaga abona ibimenyetso ariko agakomeza gushora amafaranga menshi agira ngo agarure ibintu kumurongo bikarangira ahombye.

Yanavuze ko Kandi ubu atangiye kugarura imbaraga bityo ko ibyari bitari kugenda neza biri bujye kumurongo anaboneraho kwizeza abakunzi be ko ibye bitari ku rwego rubanda babivugaho.

Ku musozo w’ibyo, killaman yatangaje ko abonye ageze aho umwanzi ashaka yahitamo gufata rutemikirere akajya mu mahanga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *