Umuhanzi King James yifatanyije n’abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe abanyarwanda n’isi bibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibyamamare n’abandi bantu batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda mu rwego rwo kwifatanya nabo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
kuri iyi nshuro mu bagaragaje ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo n’umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Ruhumuriza James umaze kwamamara ku mazina nka King James.
yifashishije uburyo bw’amajwi, King james yagize ati ” Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi nifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe”.
king james yakomeje agira ati ” Ndasaba urubyiruko byumwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka, twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Twibuke twiyubaka
