Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Kiyovu sport yatsinze Etincelles,naho Police FC igabana amanota na Mukura Vs

Kiyovu sport yatsinze Etincelles,naho Police FC igabana amanota na Mukura Vs

Mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda wakinwe kuri icyi Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025, ikipe ya Police FC yari yakiriye Mukura Victory Sports kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Uyu mukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi baya makipe, dore ko amakipe yombi ahatanira imyanya y’imbere mu shampiyona kugira ngo barebe ko bazasoreza ku myanya myiza.

Mukura VS yagaragaje imbaraga n’ubushake nkuko imaze iminsi ibigenza yitwara neza bwo gutsinda uyu mukino, aho mu minota ya mbere yahushije  uburyo bwinshi bwo kubona igitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe ibonye inshundura. Police FC nayo yagerageje uburyo bukomeye ku munota wa 40 ubwo Fred Muhozi yateye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Mukura, Sabwato Nikolas, aratabara umupira awukuramo ubona ko ari nabwo bwari bukangaranye cyane.

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yongera gushyira igitutu kuri Police FC, ariko amahirwe yabonetse ntiyabyazwa umusaruro uko bikwiye. Ku munota wa 65, Mensah Boateng yahushije igitego cyabazwe ubwo umupira yateye wakubise umutambiko w’izamu. Ku rundi ruhande, Police FC nayo yashatse igitego mu minota ya nyuma, ariko Sabwato Nikolas yongera kwitwara neza yerekana ko ariwe muzamu wa mbere mu Rwanda.

Kunganya uyu mukino byatumye Mukura VS igira amanota 35 ikajya ku mwanya wa kane, mu gihe Police FC igira amanota 33 ikajya ku mwanya wa gatandatu.

Mu wundi mukino w’ari utegerejwe n’abantu benshi cyane kubera igisobanuro cyawo wabaye uwo Kiyovu Sports yari yasuye Etincelles FC kuri sitade umuganda. Ikipe ya Kiyovu Sports yakoze akazi keza cyane  yatsinze 2-0, ikabona amanota atatu y’ingenzi cyane. Igitego cya mbere cyatsinzwe mu gice cya mbere, naho icya kabiri kiza mu gice cya kabiri. Ibi byatumye Kiyovu igira amanota 24, inganya na Marines FC na Bugesera FC, amakipe ahanganiye kutamanuka,ni umukino abantu bari bateze urucaca ariko yakoze akazi kayo yitwaye neza ibifashijwemo n’umuzamu nzeyirwanda witwaye neza cyane wagiye akuramo imipira yabazwe,ubona ko Kiyovu Sport yiyongereye amahirwe menshi yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo Kiyovu Sports yatsinze, iracyari mu murongo w’amakipe ashobora kumanuka, bityo bisaba ko ino kipe itegura imikino yayo iri imbere kugira ngo barebe ko bazitwara neza bikabafasha kuguma mu cy’iciro  cya mbere. Shampiyona ikomeje gukomera cyane urebye ku amakipe arwana no kutamanuka asa naho yegeranye ndetse nabarwanira igikombe n’abo ni urugamba rutoroshye, aho amakipe yose asa n’ahanganye ku rwego rungana ku Mpande zombi.

Insizi ya kiyovu sport yatumye yiyongerera amahirwe yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Police FC insinzi ikomeje kuba amateka

Mukura Vs ikomeje kugora amakipe y’ikigali

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *