Kiyovu Sports FC yari imaze amezi atatu itabona insinzi, ariko kera kabaye, yabashije gutsinda Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda, bibaha icyizere cyo kuva mu murongo utukura.
Umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, wari uw’ingenzi cyane kuri Kiyovu Sports, kuko yahanganye n’ikipe ya Gorilla FC mu rugamba rwo gushaka amanota atatu ayifasha kwikura mu myanya ya nyuma.
Gusa, uyu mukino ntiwatangiriye neza ku ruhande rwa Kiyovu Sports, kuko igice cya mbere cyarangiye itsinzwe igitego 1-0, cyinjijwe na Nduwimana Frank wa Gorilla FC. Kiyovu Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura no guhindura ibintu, maze ku munota wa 56, Uwineza Rene yishyura igitego cya mbere. Iki cyizere cyakomeje kwiyongera ubwo Ishimwe Kevin yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 69, mbere y’uko Mosengo Tansele ashyiramo icy’agashinguracumu ku munota wa 91, ashimangira intsinzi ya Kiyovu Sports.
Iyi nsinzi ikomeye yahise ikura Kiyovu Sports ku mwanya wa nyuma, kuko yahise igira amanota 15, irusha Vision FC amanota atatu. Vision FC yo yatsinzwe na Rutsiro FC 2-1, bituma isigara inyuma ya Kiyovu Sports ku rutonde rw’agateganyo bivuze ngo ubungubu iri kumwanya wa 15.
Kiyovu Sports yari imaze igihe kinini iri mu bihe bikomeye, dore ko iyi ari intsinzi ya mbere kuva Shampiyona y’u Rwanda yatangira imikino yo kwishyura. Ikipe yari iri mu murongo utukura nubwo nubundi ikiwurimo ariko ibi bishobora kuza gutanga icyizere mumikino irimbere, aho iri guhangana no gushaka uburyo bwose bwo gusohoka mu myanya mibi. Uyu mukino wayihaye icyizere cyo gukomeza guharanira uko yaguma mu cyiciro cya mbere, ndetse bikaba bigaragaza ko iyi kipe ishobora gutanga gasopo ku zindi kipe zihagaze nabi barikumwe mumyanya yanyuma.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, Muhazi United FC itsinda Etincelles FC 1-0, Mukura VS itsindwa na Marine FC 3-1, naho Amagaju FC atsinda Bugesera FC igitego 1-0.
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, imikino ikomeye izakomeza, aho Rayon Sports FC izakira Gasogi United, naho APR FC izahura na Police FC. Iyi mikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium, aho hakomeje kugaragara guhangana gukomeye hagati y’amakipe.
Kugeza ubu, Rayon Sports FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 41, ikurikiwe na APR FC ifite 37. Ibi byerekana ko urugamba rwo gutwara igikombe rugikomeje, mu gihe amakipe ari hasi nayo aharanira kwirinda.

Kiyovu Sports yazukiye kuri Gorilla FC nyuma y’amezi atatu nta nsinzi

Kiyovu Sport yazukiye kuri Gorilla FC

Uko amakipe akurikiranye kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 19

uko imikino ya y’umunsi wa 19 ya shampiyna y’u Rwanda yagenze