Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Iyobokamana > Kujya gusenga kwa Yesu nyirimuhwe ningira kamaro cyane kubemera Imana.

Kujya gusenga kwa Yesu nyirimuhwe ningira kamaro cyane kubemera Imana.

Abaturage kwa Yezu nyirimuhwe mu karere ka Ruhango

Uko amezi asimburana niko buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi abantu beshi cyane barenga ibihumbi bateranira kwa Yezu nyirimuhwe mu gitambo cya misa. abaturage bakunda cyane kujyayo ari beshi mu karere ka Ruhango mumugi wa Ruhango, kuri kiliziya ya Gatolike, hakaba na misa.

Inkomoko yijambo “kwa Yezu Nyirimuhwe” ryakomotse kubantu bakundaga kujya gusenga biyambaza Yezu nyirimuhwe bituma abantu babimenyera gutyo. abaturage bangana ni bihumbi 50 bakunda guteranira mumugi wa Ruhango kwa Yesu nyirimuhwe.Ese niyihe nyungu ikomeye cyane bakuramo kujya kwa Yezu nyirimuhwe.

Bamwe mu Baturage bakunda kujya kwa Yezu Nyirimpuhwe bahuriye ku ijambo rimwe bati” Ntakiruta kuza kwa Yezu Nyirimuhwe, kuko tuzana amaganya yacu, nibibazo byacu akadufasha kubona ibisubizo kandi ko ntakiruta gusenga.” Bakomeje bati mumuco wacu nkabanyarwanda harimo no gusenga cyane, kandi abantu bazahano baba banashima cyane iby’ Imana yabakoreye mu minsi iba itambutse yubuzima.

Kwa Yezu Nyirimuhwe abantu bakunda kujyayo ubona cyane bishimiye ibyo Imana imaze iminsi abakorera , ko ari nabyiza kugira ibihe byiza byo kuganira n’ Imana yo mu Ijuru. Bakomeje berekana ko gusenga ari byiza kandi ko ijuru riharanirwa.Umuntu wese yakagombye gusenga no kubaha Imana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *