Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Kylian Mbappe Yatangiye Guca Uduhigo Muri Real Madrid

Kylian Mbappe Yatangiye Guca Uduhigo Muri Real Madrid

Umufaransa Kylian Mbappeyatangiye gukuraho  uduhigo  nk’umukinnyi udasanzwe muri Real Madrid nyuma yo kwandika amateka mashya akiva muri Paris Saint-Germain. Mu mukino wa shampiyona bahuyemo na Villarreal, Mbappe yatsinze ibitego bibiri wenyine, byatumye Real Madrid itsinda ibitego 2-1. Ibi byamuhesheje guca agahigo kari gafitwe na Ronaldo Nazario, wari ufite ibitego 30 mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid. Mbappe nyuma yo gutsinda ibitego 2 yahise agera kuri 31, bimuhesha kwandika izina rye mu mateka y’iyi kipe y’ibihangange nk’umukinyi utsinze ibitego byinshi muri Real Madrid mu mwaka we wa mbere.

Uyu musore w’Umufaransa yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu mateka ya Real Madrid. Mbappe yishimiye uyu muhigo mu buryo bwihariye,yakomoje kuri Cristiano Ronaldo, aho yagaragaje ko ari we munyabigwi ukomeye muri Madrid. Si ibitego 31 gusa byatumye yandikisha izina mu ibitabo bya Real Madri, ahubwo n’uburyo akomeje kwitwara mu kibuga bigaragaza ko ashobora kuba umukinnyi wa mbere ku isi muri iyi myaka iri imbere akongera akagarura icyizerere abantu bari bamufitiye mu myaka yashize.

Mpappe akiza muri Real Madrid ubwo uyu mwaka w’imikino wari utangiye yaje murino kipe abantu bamwitezeho byinshi yemwe abantu bamwe nabamwe bakavuga ko iyi kipe ya Real madrid arimwe mu makipe agiye kujya atsinda amakipe yose bahuye kuburyo buyoroheye bitewe n’abakinnyi ifite gusa siko byagenze kuko uno musore yaje ari hasi cyane ntacyo afasha mukibuga bitewe nuko adakinishwa kumwanya asanzwe akinaho,abantu batangira kumutega iminsi gusa kugeza ubungubu ubona ko ibintu byasubiye muburyo uno musore yatangiye kugenda amenyera bijyendanye noneho n’umusaruro mwiza ari kujyenda Atanga.

Mu mikino ya shampiyona ya Espagne (La Liga), Mbappe amaze gutsinda ibitego 17, bimugira umukinnyi wa kabiri watsinze byinshi mu makipe akomeye y’i Burayi, inyuma ya Ousmane Dembélé. Byongeye kandi, Real Madrid iri ku mwanya wa mbere mu gikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Villarreal, nubwo Barcelona ya Kabiri igifite imikino ibiri itarakina.

Umutoza Carlo Ancelotti yemeza ko Mbappe akomeje kwerekana impano ye, kandi ko ashobora gufasha iyi kipe kwanikira andi makipe nka Atletico Madrid na FC Barcelona. Uru rugendo rwa Mbappe muri Real Madrid ruragaragaza ko ashobora kuba umukinnyi w’ibihe byose, akaba yaraje gusimbura Cristiano Ronaldo mu mitima y’abakunzi ba Los Blancos.nugutegereza tukareba uko ari bukomeze kugenda yitwara gusa ikiriho nuko uyu musore ameze neza cyane ibitego ari kubitsinda ntacyo yitayeho.

Kylian Mbappe Yabaye umikinnyi wambere utsinze ibitego byinshi mu mwaka we wa mbere muri madrid

Ronaldo Nazario niwe wari ufite ako gahigo aho yari yaratsinze ibitego 30

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *