Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo, Ebrahim Rasool, zimushinja kugirira urwango Amerika ndetse na Perezida wayo, Donald Trump.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje uyu mwanzuro avuga kurubuga rwa X ati: “Nta kintu dufite cyo kuganira na we, bityo ntabwo agifite ikaze hano.”
Iri yirukanwa ryaturutse ku magambo Rasool yavugiye mu kiganiro muri Kaminuza ya Mapungubwe Institute for Strategic Reflection i Johannesburg. Muri icyo kiganiro, yavuze ko guverinoma ya Trump ifite amatwara ashingiye ku ivanguraruhu, anagaragaza ko slogan ye “Make America Great Again” (Tugire Amerika igihangange nanone) ari uburyo bwo guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage b’ingeri zitandukanye batari abazungu.
Si ubwa mbere Amerika ifata icyemezo gikakaye kuri Afurika y’Epfo. Muri Gashyantare 2025, yahagaritse inkunga zose yayihaga, iyishinja kwambura ubutaka abaturage b’abazungu hakoreshejwe igitugu.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko bababajwe n’uyu mwanzuro, ariko biteguye kongera kubaka umubano mwiza ku nyungu rusange.
Ebrahim Rasool yabaye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika kuva mu 2010 kugeza mu 2015. Yongeye gushyirwa kuri uyu mwanya mu ntangiriro za 2025 mbere yo kwirukanwa.