Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Lionel Messi na Luis Suárez bafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi muri MLS

Lionel Messi na Luis Suárez bafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi muri MLS

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MLS) yafatiye ibihano Lionel Messi na Luis Suárez kubera imyitwarire mibi bagaragaje mu mukino wabaye tariki 23 Gashyantare 2025, aho Inter Miami yakinnye na New York City FC. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 2-2.

Muri uyu mukino, aba bakinnyi bombi bakoze amakosa afatwa nk’atesha agaciro bagenzi babo, aho Suárez yafashe Birk Risa, myugariro wa New York City, mu ijosi ubwo bari bagiye kuruhuka igice cya mbere, naho Messi akabikorera Mehdi Ballouchy, umutoza wungirije wa New York City, nyuma y’umukino.

Si ibyo gusa kuko Messi, akaba kapiteni wa Inter Miami, yagaragaje imyitwarire itari myiza ku musifuzi w’umukino, bigatuma ahabwa ikarita y’umuhondo ubwo yashakaga kumusagararira.

Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko aba bakinnyi bombi baciwe amande kubera imyitwarire yabo, nubwo Inter Miami itaratangaza umubare w’amafaranga bazishyura cyangwa ibindi bihano byihariye bashobora gufatika.

Nubwo ibi bibazo byagaragaye, Messi na Suárez bagaragaje ubuhanga mu mukino wakurikiyeho wabaye tariki 26 Gashyantare 2025, aho bafashije Inter Miami kwerekeza muri 1/8 cya CONCACAF Champions Cup, batsinze Sporting Kansas City ibitego 3-1.

Aba bakinnyi barategerejwe mu mukino wa kabiri wa MLS, aho bazahura na Houston Dynamo. Abakunzi ba ruhago bakomeje gutegereza niba MLS izatangaza ibihano bikarishye kuri aba bakinnyi cyangwa niba bazakomeza gukina nk’ibisanzwe.

Ibi bije nyuma y’uko muminsi ishize mukiganiro uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko ubwo yaganiragana na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Leta y’unze ubumwe z’Amerika yavuze ko yifuza kuba yasubira muri Fc Barcelona aba bagabo bombi bagiriyemo ibihe byiza ubwo bakinanaga muriyi ikipe,Lionel Messi yagiye muri Enter Maimio avuye muri PSG yo mubufaransa muri 2023 biteganyijwe ko azasoza amasezerano mumpshyi y’umwaka kandi amakuru ahari nuko atazongera amasezerano muri Inter Miamio.

Lionel Messi yazize gukankamira umusifuzi

Lionel Messi na Luis Suárez baciwe amafaranga kubera kugaragaza imyitwarire mibi kuri bagenzi babo

Lionel Messi yafashe mu ijosi umutoza wungirije wa New york city

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *