Lionel Messi w’imyaka 38 y’amavuko ukomeje kuba inyenyeri mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yamaze gutangira ibiganiro niyi kipe ya Inter Miami byo konger amasezerano gurira ngo agumye gukina muri Major League Soccer(MLS) umwaka utaha w’imikino.
Amakuru aturuka mubuyobozi bwa Inter Miami no muri MLS arimo kugaraza icyize cyinshi ko Lionel Messi w’imyaka 38 azaguma gukina muri shampiyona ya MLS. Lionel Messi nawe ngo akaomeje kwerekana ko ashaka kugumya gukina muri America n’ubwo amakipe yo muri Soudi Arbia nayo atamworoheye arimo kumwifuza cyane kandi ngo ari no kumuha amafaranga menshi cyane.Saudi Arbia ashakagutunga Lionel Messi na Cristiano Lonaldo icyarimwe muri shampiyona yabo bagakora amateka yo gutunga aba bombi icyarimwe.
Kimwe mu bintu MLS biri gutuma bashaka kongerera Lionel Messi amasezerano byaragaragaye ko muri Amerika abantu benshi badakunda kureba umupira w’amaguru kandi ngo Messi n’imwe mu ntwaro bakoresha mu gukomeza gukurura abafana ku kibuga ndetse no kumenyekanisha shampiyon ayabo no mu Rwego rwo kugumya gutegura igikombe cy’Isi cyizaba umwaka utaha kibzabera muri USA,Canada na MEXICO, bityo bikazabafasha kugumya gukundisha abantu umupira w’amaguru kugira ngo abafana bazitabire iyo mikino ntibizabe nko mu gikombe cy’Isi cy’amakipe kiri kuberayo ariko ugasanga ama sitde yambaye ubusa.
Lionel Messi niwe mukinnyi umaze gutsindara ikipe ya Inter Miami ibitego byinshi mu mateka yayo ahao amaze kuyitsindira ibitego 50, ahaerutse no kuyigeza muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi cy’amakipe aho bakuwemo na PSG ibatsinze ibitego 4-0
Harandi makuru yavuga ko Lionel Messi ashaka ikipe yakinamo yo k’umugabane w’iburayi bityo bkamufasha gutegura neza igikombe cy’Isi cyiza umwaka utaha, biteganyijwe ko uno mugabo ashobora no kuzahita asezera mu Ikipe y’igihugu ya Arijantine nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026.

Lionel Messi yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano muri Inter Miami