Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Liverpool na Arsenal Ziri mu Rugamba Rukomeye rwo Gushaka Rutahizamu wa Newcastle, Alexander Isak

Liverpool na Arsenal Ziri mu Rugamba Rukomeye rwo Gushaka Rutahizamu wa Newcastle, Alexander Isak

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ryegereje, amakuru yizewe dukesha ikinyamakuru SportMail  cyiravuga ko Liverpool na Arsenal bari mu makipe akomeye ahanganiye gusinyisha rutahizamu wa Newcastle United, Alexander Isak. Uyu mukinnyi w’umunya-Suède umaze kwigaragaza nk’umwe mu basatira izamu beza muri Premier League kuko ubu afite ibitego 19 yatanze imipira ivamo ibitego 5, kandi ubushobozi bwe bwatumye amakipe akomeye atangira kumwifuza.


Arsenal imaze imyaka myinshi ihatanira gutwara  shampiyona ariko ikabura igikombe ku munota wanyuma, cyane cyane bitewe no kudafite rutahizamu utsinda ibitego byinshi ibyo ni bimwe mu bintu byagiye biyibuza amahirwe cyane. Gabriel Jesus na Kai havertz ntibashoboye kwitwara neza uko bikwiye, bigatuma Mikel Arteta asaba ubuyobozi gushaka umukinnyi ufite ubushobozi bwo kuba yatsinda ibitego gusa hari bamwe mu basenguzi bashinja Mikel Arteta kwanga kugura umwataka ngo yiringiye abo afite bikarangira bamutengushye ,hashize imyaka igera kuri itatu abakunzi ba Arsenal biteze ko umutoza yabagurira umwataka gusa byagera kumunota wanyuma bikarangira ntawe baguze ahubwo ugasanga barimo kuhakinisha abdasnzwe bahakina,urugero nko muri kuno kwambere byari byitezwe ko Arsenal igura umwataka gusa byaje kurangira Mikel Arteta abyirengaje none birangiye indi nshuro igikombe bakibuze.

Alexander Isak ni rutahizamu ushobora guhita yinjira mu buryo bwa Arsenal, akongerera ubukana ubusatirizi bw’iyi kipe. Yafasha Arsenal guhangana na Manchester City na Liverpool mu guhatanira igikombe cya Premier League.ese uyu musore yaba igisubizo cyiza byagiye bivugwa kenshi ko Arsenal byumwihariko ishaka uno musore ariko bikananirana,nyuma y’uko ari kwigaragaza muri uno mwaka w’imikino ikipe ya Arsenal ngo irakora ibishoka byose imusinyishe irebe ko yazabasha guhangana umwaka utaha ntacy yitwaza.

Kurundi ruhande Mu ikipe ya Liverpool, umutoza Arne Slote arateganya guhindura ubusatirizi bwe, cyane cyane ko Mohamed Salah ashobora kwerekeza mu makipe yo muri Arabie Saoudite nubwo haramakuru avuga ko bashaka kumwongerera amsezerano gusa kuva basezererwa muri Champion League ntacyo baratangaza kuzaza huyu musorere muri Liverpool. Darwin Núñez ntiyerekanye ko ashoboye kuba rutahizamu wizewe, bikaba bishobora gutuma Liverpool ireba uko yatandukana nawe ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Isak ni umukinnyi ushobora gukina nk’umwataka wa mbere nomero 9 cyangwa agafasha abasatira nka Luis Díaz na Diogo Jota, bityo akongerera Liverpool ubukana mu gice cy’imbere.

Nubwo Liverpool na Arsenal bamwifuza cyane, Newcastle United ntabwo byoroshye ko yarekura Isak uko yiboneye. Yaguzwe muri 2022 avuye muri Real Sociedad kuri £63m, kandi kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe.

Ariko, bitewe n’amategeko ya Financial Fair Play (FFP), Newcastle ishobora kugurisha Isak kugira ngo irinde ibihano byo gukoresha amafaranga menshi kurusha ayo yinjiza. Liverpool na Arsenal bazaba bagomba gutanga amafaranga arenze £150m kugira ngo Newcastle yemere kumurekura.

Uretse Liverpool na Arsenal, amakipe nka Manchester United na Chelsea na yo arimo yitondeye uyu mukinnyi. Gusa, Arsenal ni yo ifite amahirwe menshi kuko ishaka rutahizamu vuba na bwangu, naho Liverpool yo iracyategereza umwanzuro wa Mohamed Salah.

Niba Arsenal cyangwa Liverpool zashobora kumwegukana, Isak azaba yungukiye muri kimwe mu bice by’ubusatirizi bikomeye muri Premier League.

Ese wowe ubona Isak yakwifashishwa n’iyihe kipe hagati ya Arsenal na Liverpool?

Liverpool na Arsenal nizo zifite amahirwe yo kweguka Alexander Isak

afite agaciro karenga million £150m zose

numwe muri barutahizamu bari kwitwa neza muri uno mwaka w’imikino aho amaze kugira uruhare mu bitego 24

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *