Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Iyobokamana > Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera Amerika, ashimangira ubumwe n’indangagaciro z’ubuyobozi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera Amerika, ashimangira ubumwe n’indangagaciro z’ubuyobozi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Amerika azwi nka ‘USA National Prayer Breakfast,’ yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Capitol, ku wa 6 Gashyantare 2025.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye, barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse n’abandi banyacyubahiro baturutse hirya no hino ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame, nk’umwe mu bari batumiwe muri iki gikorwa, yagaragaje ko ari ingenzi ko abantu bakomeza kwimakaza ubumwe, amahoro n’urukundo, kuko aribyo shingiro ry’iterambere rirambye. Yagarutse ku kamaro k’ubuyobozi bufite indangagaciro, ashimangira ko abayobozi bagomba guhora bazirikana abo bayobora, bagaharanira kubageza ku iterambere.

Yanagarutse ku kamaro ko kwimakaza amahoro no kubaha ubudasa bw’ikiremwamuntu, asaba ko hakomeza gushyirwa imbere ibiganiro n’ubworoherane mu guharanira iterambere rusange.

Perezida Donald Trump, na we wari witabiriye iki gikorwa, yagarutse ku buryo imyemerere ifite uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage ba Amerika. Yashimangiye ko hakenewe kongera kwimakaza umubano hagati y’abantu n’ukwemera kwabo, ndetse ahamya ko agiye guhagurukira abarwanya abakirisitu n’imyemerere yabo muri Amerika.

Aya masengesho ngarukamwaka, ategurwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri National Prayer Breakfast Foundation, agamije gusengera iki gihugu, abayobozi bacyo ndetse n’abayobozi b’ibindi bihugu. Ayo masengesho ntabwo ashingiye ku idini runaka, ahubwo aba ari umwanya wo gusabira igihugu n’abayobozi bacyo kugira ngo bayobore abaturage neza.

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *