Umufana ukomeye wa Mukura VS ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, ubu arembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya Mukura VS, Mama Mukura yari arwariye mu bitaro bya Kabutare mbere y’uko yoherezwa mu CHUB aho ubu arwariye mu ndembe abaganga bari kugerageza kumwitaho ngo barebe ko ubuzima bwe bwaza kumera neza.
Ikipe ya Mukura VS yatangaje ibi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, yasohoye itangazo ishimangira ko iri gukurikiranira hafi ubuzima bwa Mama Mukura. Yavuze kandi ko iri kwifatanya n’abavandimwe be n’inshuti ze kugira ngo arusheho kwitabwaho. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje busaba abantu bose gukomeza kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye arimo kunyuramo by’uburwayi.
Ibi mukura yabitangaje nyuma yuko muminsi yashize aribwo hari hamenyekanye amakuru y’uko uno mukecuru wihebeye ikipe ya Mukura Vs ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi hari hamenyekanye inkuru ivuga ko arembeye mu bitaro bya ka butare ariko byaje kurangira ubuzima bwe butari gukomeza kugenda neza yoherezwa mubitaro bikuru bya kaminuza y’ U Rwanda CHUB bihereye Ibutare.
Mukanemeye Madeleine, uzwi cyane nk’umwe mu bafana ba Mukura VS babayeho kuva kera, ubungubu afite imyaka 103 y’amavuko. Yamenyekanye cyane kubera urukundo rudasanzwe akunda Mukura VS ndetse n’Amavubi, aho atigeze asiba umukino n’umwe aya makipe yakiniye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ndetse rimwe narimwe iyo yabaga afite ubushobozi yazaga n’ikigali gushyigikira aya makipe ,yakunze kugaragara kuri stade yisize amarangi ndetse ari gufana cyane. Abantu benshi bamwubahira ubwitange n’urukundo yagiriye ikipe ya Mukura VS mu myaka yose amaze ayishyigikiye.
Abafana ba Mukura VS ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bakomeje gutanga ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba, banashimira ubwitange n’urukundo yagaragaje mu gukunda umupira w’amaguru mu Rwanda. Ubuyobozi bwa Mukura VS bwemeje ko buzakomeza kumwitaho no gukorana n’inzego z’ubuvuzi kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye agaruke vuba.
Uyu mukecuru w’imyaka 103 yagaragaje urugero rwiza rw’ubudahemuka no gukunda ikipe ye, akaba ari n’umwe mu bafana b’ibihe byose b’iyi kipe y’amateka yo mu Karere ka Huye. Abantu benshi bakomeje kwifatanya n’umuryango we, bamusabira gukira vuba kugira ngo azongere agaragare mu kibuga nk’uko byari bisanzwe.Reka tumwifurize gukira vuba Imana ikomeze imurinde.

Mama mukura nyuma yo gukurwa mubitaro bya ka butare ubungubu arembeye mubitaro bya CHUB i butare

Mama mukura arembeye mucymba cy’indembe aho ari kwitabwaho n’abaganga