Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Marcus Rashford yongeye kwitabazwa n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza nyuma y’amezi 12 atahamagarwa

Marcus Rashford yongeye kwitabazwa n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza nyuma y’amezi 12 atahamagarwa

Nyuma y’umwaka adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford,  ariko kugeza ubungubu ni intizanyo muri Astoni villa,agiye kongera kwambara umwenda w’Three Lions ikipe y’igihugu y’ubwongereza. Iyi nkuru ni inkuru nziza ku bakunzi b’uyu mukinnyi w’imyaka 26, wari warasigaye inyuma mu guhamagarwa kubera imvune ndetse n’umusaruro utari ushimishije mu ikipe ye.

Rashford yaherukaga gukinira Ubwongereza muri Werurwe 2024, ariko kuva ubwo ntiyongeye guhamagarwa mu mikino mpuzamahanga. Gusa, imikinire ye iheruka kwigaragaza muri Premier League yaba yaratumye Thomas Tuchel, umutoza mushya w’Ubwongereza, yongera kumureba nk’umukinnyi w’ingenzi ushobora kugira uruhare mu mikino itaha y’amajonjora y’Euro 2028.

Ninyuma y’uko uno musore atitabajwe mu mikino y’igikombe cy’uburayi iherutse kubera imyitwarireye ndetse n’umusaruro utari mwiza mu ikipe ya Manchester united kugeza naho bashatse kumugurisha ariko hakabura ikipe imugura bikaba ngombwa ko basha ikipe bamutizamo bikarangira bamutije muri Astoni Villa,maze agezeyo uyu musore muri ino minsi arimo kwiitwara neza cyane afasha iyi kipe no kugera muri ¼ UEFA Champion League,bikaba aribyo byongeye kumuha amahirwe yo kugaruka mu ikipe y’igihugu.

Ku rundi ruhande, umukinnyi wa Manchester City, Jack Grealish, we bishobora kumugora cyane kubona umwanya mu ikipe y’igihugu. Nubwo Grealish yakomeje kwitwara neza mu myaka yashize, muri uyu mwaka nta mwanya uhagije yabonye mu ikipe ya Pep Guardiola, kuko atakigaragaza nk’umukinnyi uhoraho mu kibuga. Ibi byatumye amahirwe ye yo kwitabazwa na Thomas Tuchel agabanuka cyane.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza irimo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Euro 2028, ndetse na UEFA Nations League, bityo umutoza mushya akaba afite akazi gakomeye ko guhitamo abakinnyi bazamufasha kubaka ikipe ikomeye. Ese Rashford azongera kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’Ubwongereza? Ese Grealish azabona amahirwe yo kugaruka mu ikipe y’igihugu? Ibyo bizamenyekana mu minsi iri imbere irimbere gusa amakuru ahari nuko uno musore Marcus Rashford agomba kuza guhamagarwa.

nyuma y’amezi 12 adahamagarwa ahobora kongera kugirirwa icyizere

Ni umwe mu basore bari kwitwara neza muri Astoni Villa

Ashobora kudahamagarwa kubera umusaruro mubi no kutabona umwanya wo gukina

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *