Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Marcus Rashford munzira nziza zinjira muri FC Barcelona

Marcus Rashford munzira nziza zinjira muri FC Barcelona

Marcus Rashford  ‘imyaka 27 kugeza ubungu wakuriye mu ikipe ya Manchester United kuva afite imyaka irindwi kugeza ubungu, n’ukuvuga ko amaze imyaka 20 muri Manchester United, iyi kipe yamaze kumubwira ko itakimufite muri gahunda zayo agomba kwirebera indi kipe yererekezamo, gusa ikipe ya FC Barcelona umutima wayo wose yawerekeje kuri uno musore hatagize igihindutse isaha n’isaha uno musore ashobora kwerekeza muri iyi kipe.

Amakuru avuga ko FC Barcelona nyuma y’uko yufuzaga gusinisha Nico Williams bikarangira yongereye amasezerano muri Athletic Club, ndetse na Luiz Diaz ukinira Liverpool nyuma yuko we yaka amafaranga menshi, kuri ubungu amakuru ahari n’uko ikipe ya FC Barcelona niwe ihanze amaso kurusha abandi bose yiteguye gutanga Miliyoni £40 maze imusinyishe dore ko ikeneye cyane umukinyi ukina anyuze kuruhande rw’’ibumoso.

Mu minsi yashize Marcus Rashford yandikiwe na Manchester United imubwira ko atemerewe kongera gukora imyitozo muri iyi kipe, uyu musore yaje no kuvuga ko bimwe mubintu byamubabaje m’ubuzima bwe ari ukundntu yandikiwe n’iyikipe imubwira ko ahagaritswe mubikorwa byose by’ikipe, ariko kugeza ubungu uyu musore yamaze kwemererwa konjyera kugaruka mu myitozo ya Manchester United ariko ngo nyuma y’uko abaona ko Roben Amorim atamufite muri gahunda ze nawe ashaka gusohoka cyane doreko yamaze no kwamburwa nimero ye 10.

Gusa n’ubwo aya makuru ariho avugwa ikipe ya Barcelona ntago iratanga ubusabe bwayo muri Manchester United dore ko iyi kipe ya FC Barcelona nayo ifite ibibazo by’ubukungu bijyendanye n’imbogamizi irimo aruko uno musore nawe asaba imishahara ndetse arimo no kugurwa amafaranga menshi bishobora gushyira Barcelona ho imbogamizi mu gihe Mamchester yaba itagabanyije igiciro ndetse n’uyu musore akagabanya ikijyanye n’imishahara.

Marcus Rasford we ashishikajwe cyane no kujya gukina muri La Liga agahindura shampiyona nkuko yagiye abigaragaza ko yumva ashaka gukinana na Lamine Yamal, nugutegerza tukareba ubwumvikanae kumpande zombi.

Marcus Rashford yamaze kwamburwa nimero 10 ndetse yamaze no kubwirwa ko atagikewe mu ikipe ya Manchester United

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *