Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Mboso yahigitse Marioo wari umaze igihe ayoboye umuziki wa Tanzania

Mboso yahigitse Marioo wari umaze igihe ayoboye umuziki wa Tanzania

Umuhanzi w’umunya Tanzania Mbosso yakuye Mugenzi we Marioo ku mwanya yari amazeho igihe kinini ku bari kwitwara neza ku mbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki muri Tanzania.

Ni ku rutonde rushya rugaragazwa n’izi mbuga zikoreshwa na benshi mu bakora umuziki arizo Boomplay na Audiomack zashyize ahagaragara Mbosso yaje Ari imbere y’abandi bahanzi mu kumvirwa ibihangano kurusha abandi muri iki gihugu cya Tanzania muri iki cyumweru.

Mboso ageze kuri ibi kuko yahigitse uyu muhanzi Marioo mu byiciro bigera kuri bibiri aribyo Indirimbo Nziza y’icyumweru kubera Indirimbo ye yise Pawa aha ni kuri Boomplay aha hari abandi bahanzi bamukurikira nka Dj brown,Akwaboah Raver BXN n’abandi.

Mbosso Kandi Ari ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane kuri Audiomack muri Tanzania naho abifashijwemo n’iyitwa Pawa iri imbere ikurikirwa n’izindi zirimo Hapo ya G Nako, Diamond platnumz n’abandi.

kuri Boomplay Mbosso ninawe muhanzi uri kumvwa cyane ndetse akaba n’ufite Alubumu Nziza inyuma ya T peller,Jay melody na Marioo kimwe no kuri Audiomack akurikirana na Diamond platnumz na Marioo nk’umuhanzi mwiza ugezweho naho Alubumu ye ikaba ikurikirwa n’iya Marioo yitwa TGS bari kugenda bakurikirana mu byiciro byinshi.

Indirimbo iri gufasha Mbosso kugeda kuri ibi kuri Shene ye ya YouTube imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 10 mu gihe cy’ibyumweru bibiri imaze igeze ho.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *