Abahanzi bo muri Tanzania Marioo na Mbosso bari kugaragaza urwego rwo hejuru mu muziki wa Tanzania nyuma yo kwereka abandi bahanzi bo muri iki gihugu ubworo bw’ikirenge kuri YouTube.
Ni ku rutonde rushya rugaragaza abahanzi bo imbere barebewe ibihangano byabo kuri YouTube muri Nyakanga kuva mu ntangiro zayo kugeza ku iya 16 zayo uyu mwaka wa 2025 aho aba bahanzi bari imbere mu byiciro byakozwe.
Ibi byiciro ni icy’indirimbo yasakajwe cyane ni ukuvuga igezweho iri gushakishwa na benshi muri iki gihugu cya Tanzania ku rubuga rwa YouTube ndetse Ari nacyo kiriho Marioo ku mwanya wa Mbere uri kuribwa isataburenge na Mbosso uri ku mwanya wa Kabiri mu ndirimbo yitwa Pawa mugihe Marioo we Ari gufashwa n’iyitwa Hahaha igezweho muri afurika y’iburasirazuba.
Kuri uru rutonde hagaragaraho abandi bahanzi nka Diamond platnumz uri ku mwanya wa Gatatu muyo yise Katam naho unuhanzi uhagaragara Inshuro nyinshi akaba Mbosso uriho ku myanya itatu agakurikirwa na Diamond platnumz na Harmonize bariho ku myanya ibiri kuri buri umwe.
Ku rundi ruhande uwitwa Mbosso we nyuma yo kuba Ari uwa kabiri mu bafite Indirimbo zigezweho Ari imbere bahanzi bagezweho bahanzi bagezweho muri iki gihugu ho akurikirana na Diamond platnumz ndetse na Harmonize naho Marioo we akaba yahagaragaye Ari ku mwanya wa Kane.
Aba bahanzi uko Ari babiri Aribo Marioo na Mbosso bakomeje kwigaragaza cyane kuko ubu bari gufata Umwanya wari warihariwe na Kizigenza Diamond platnumz uri kugaragaza gusubira inyuma mu kijyanye n’imibare y’abareba bakumva ibihangano bye.
