Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Meddy yagaragaje ibyishimo by’uko the ben yibarutse imfura.

Meddy yagaragaje ibyishimo by’uko the ben yibarutse imfura.

Umuramyi meddy yagaragaje ko yishimiye ukubona imfura k’umuryango wa the ben na pamela baherutse kwibaruka umwana yabo.

akoresheje urubuga rwa instagram, umuramyi Ngabo medard jobert wamenyekanye nka Meddy mu muziki yashyizeho ifoto igaragaza ishimwe afite ryo kuba umuryango wa mugenzi we Mugisha benjamin wamamaye Nka The ben n’umufasha we Uwicyeza Pamela baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura.

mu magambo yari mu ifoto yashyize ahashyirwa inkuru zimara amasaha 24 yagaragaje ko yishimiye ko mugenzi we the ben bya nyabyo ubu ari umubyeyi w’umwana w’umukobwa, uwo mwana ni uwo babonye mu minsi ishize wavukiye mu bubiligi.

meddy agaragaje impundu ku kwibaruka kwa the ben nyuma ya Diamond platnumz nawe uheruka kugaragaza umunezero mwinshi kuwa 27 werurwe.

meddy na the ben basanzwe bafitanye umubano ukomeye kuva mu bwana bwabo kuko bakuranye ndetse bagatangirana umuziki kugeza bakoranye zimwe mu ndirimbo zirimo izamamaza kompanyi zo mu gihugu.

meddy kandi yanaherukaga kugaragara yishimiye ibyo the ben yagezeho ubwo yifurizaga uyu muryango wa the ben na pamela urugo rwiza nyuma yo kubana nk’umugore n’umugabo.

zimwe mu ndirimbo meddy yahuriyemo na the ben ni:

lose control bashyize hanze muri 20118.

jambo bashyize hanze muri 2020.

ndi uw’i Kigali bashyize hanze muri 2013.

zirikana basubiranyemo muwa 2013.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *