Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ikoranabuhanga > Minisiteri y’Ubuzima Yatashye Ikigo gishya cy’Ikoranabuhanga mu rwego rw’Ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima Yatashye Ikigo gishya cy’Ikoranabuhanga mu rwego rw’Ubuzima

Ku wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, Minisiteri y’Ubuzima yatashye ku mugaragaro “Health Intelligence Center,” ikigo cy’Ikoranabuhanga kizajya gikusanya amakuru y’ibibera mu mavuriro no mu zindi serivisi z’ubuzima. Intego nyamukuru y’iki kigo ni ugukomeza kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima no gukumira ibibazo bishobora kuyabangamira.

Iki kigo gifite inshingano zo kugenzura imitangire ya serivisi zo kwa muganga, gutanga inama ku ngamba zigamije kuzamura ireme ry’ubuvuzi, no kwirinda ibibazo bishobora guhungabanya imikorere y’inzego z’ubuzima. Kizakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukusanya amakuru, bityo kikazagira uruhare mu gufasha Leta kubyaza umusaruro ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga byashyizwe mu mavuriro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu.

Dr. Muhamedi Semakura, Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko iki kigo kizafasha mu kugenzura no kwihutisha serivisi zo kwa muganga. Bizanafasha gukemura ibibazo byagaragaraga mu buryo busanzwe bwakoreshwaga n’abakozi mu kuzuza amakuru mu ikoranabuhanga.

Nubwo iki kigo kizakorera mu Mujyi wa Kigali, amakuru kizajya gikusanya azaturuka mu Gihugu cyose hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bizatuma ibigo by’ubuvuzi bibasha gutanga serivisi inoze, bifite ishingiro ku makuru afatika, kandi bikazafasha inzego z’ubuzima gufata ingamba zishingiye ku bushishozi no ku makuru yizewe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *