Mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda baba mu mahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabifurije umwaka mushya muhire, abibutsa ko bagomba kugendana u Rwanda aho bari hose ku isi.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abanyarwanda barenga 100 baturutse mu bihugu bisaga 40 mu gikorwa cyahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta. Iki gikorwa cyari kigamije kumenyana, kungurana ibitekerezo, no gushimangira uruhare rwabo mu kubaka igihugu.
Minisitiri yashimiye uruhare rw’aba Banyarwanda mu guteza imbere igihugu binyuze mu gusakaza isura nziza y’u Rwanda, guteza imbere ubukungu, no gutanga umusanzu muri gahunda zinyuranye zirimo “DusangireLunch”.
Yagize ati, “Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese, by’umwihariko amafaranaga mwohereza mu Rwanda, ubu yarenze miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko kugira ngo icyerekezo NST2 kigerweho, Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu buryo bwose, basigasira indangagaciro n’umuco w’u Rwanda, kandi bagakomeza kuba abambasaderi beza aho bari hose.
