kuri iki Cyumweru Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente yifatanyije n’abakirisitu ba Kiliziya gatolika mu Rwanda mu Gushima imana yabahaye Umushumba mukuru wa Kiliziya mushya.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cyo kuwa 11 Gicurasi 2025, aho abakirisitu n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika Bari mu misa yo Gushima imana kubwo gutanga Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika Papa Francis uherutse gutorwa.
Muri iyi misa Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Eduard Ngirente yari ahari yifatanya nabo ndetse ni misa yabereye muri Paruwasi ya Regina pacis iri i Remera ho mu Mujyi wa Kigali.
Muri iyi misa abakirisitu bari mu ishimwe rikomeye kubera kongera kubona umushumba mukuru wa Kiliziya ku isi Papa Leo XIV umaze iminsi ibiri atowe aho yasimbuye Nyakwigendera Nyirubutungane Papa Francis Witabye imana ageze ku myaka 88.
Nk’uko byari byanatangajwe mbere yaho Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Eduard yari umushyitsi mukuru muri iyi misa aho yanagejeje abari muri iyi misa ubutumwa yabageneye ndetse mubandi bari muri iyi Misa harimo Nyiricyubahiro Mgr Arnaldo CATALAN intumwa ya papa mu Rwanda nawe wari ufite umwanya wo gutambutsa ubutumwa bwe.
Hari nkandi igikorwa cyo kwereka abashyitsi Padiri mukuru wa Regina Pacis n’ubutumwa bwa Visi Perezida w’inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda Mgr Vincent HAROLIMANA, iyi misa ikaba yatangiye i saa kumi nimwe z’umugoroba.

