Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yatangiye urugendo rwa dipolomasi rw’amateka ruzamara iminsi umunani, aho azasura ibihugu bitanu byo ku migabane itandukanye. Ni rwo rugendo rwe rurerure kurusha izindi yakoze kuva yagera ku butegetsi mu 2014.
Uru rugendo rufite intego yo gushimangira umubano w’Ubuhinde n’ibihugu byo muri Afurika, Amerika y’Epfo, no karere k’abarabu, ndetse no kurushaho guha imbaraga ubufatanye mu by’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, n’ikoranabuhanga.
Ibihugu Modi azasura:
- Ghana – Azageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko, ashimangira umubano w’Afurika n’Ubuhinde.
- Trinidad & Tobago – Igihugu gifitanye amateka yihariye n’Ubuhinde kubera abahindi benshi bahatuye.
- Arijantine – Hari gahunda yo kunoza ubuhahirane mu by’ubucuruzi n’inganda.
- Brezile – Azitabira Inama ya BRICS ihuza ibihugu bikomeye bitari ibya G7.
- Namibiya – Bazaganira ku bufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu.
Intego z’ingenzi z’urwo rugendo:
- Gushimangira umubano w’ubucuti n’ubufatanye n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
- Gukangurira ishoramari ry’Ubuhinde ku migabane ya Afurika na Amerika y’Epfo
- Gushyigikira uruhare rw’Ubuhinde mu ihinduka ry’ububasha ku rwego mpuzamahanga
- Guharanira ko Ubuhinde bufata iya mbere mu bikorwa bya BRICS mu bihe biri imbere
Ubuhinde burimo gushyira imbaraga muri dipolomasi y’amajyepfo y’Isi (“Global South”), bushaka kwerekana ko ari igihugu gifite ubushobozi bwo kuba umuhuza mu bibazo byugarije Isi birimo ihindagurika ry’ikirere, umutekano muke, no kutangana kw’isoko ry’ubukungu.
Narendra Modi yihaye intego yo gufata iya mbere mu guharanira inyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane bijyanye n’iterambere rirambye n’ihangana ry’ubushobozi n’ibihugu bikomeye nka Ubushinwa n’Amerika.
Uru rugendo ni ikimenyetso cy’uko Ubuhinde bushaka gukomeza kuba ijwi ry’ibihugu bitari bikunze guhabwa umwanya mu biganiro mpuzamahanga. Modi arimo kongera imbaraga mu kubaka ububasha bwa dipolomasi n’ubukungu bujyanye n’igihe.