Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Minisitiri w’uburezi yihanangirije ababyeyi n’abana batubahiriza ingengabihe yo gusubira kwishuri.

Minisitiri w’uburezi yihanangirije ababyeyi n’abana batubahiriza ingengabihe yo gusubira kwishuri.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko ababyeyi batohereza abana ku ishuri ku gihe bashobora kuzabyishyura kubera igihombo giterwa n’imodoka ziri gutegereza abana ariko zikabura. Ibi yabivuze ku itariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo yari muri Kigali Pelé Stadium agasesengura uko ingendo z’abanyeshuri basubira ku mashuri mu gihembwe cya kabiri zifashe.

Minisitiri yavuze ko kuri uwo munsi wa mbere, ubwitabire bwari bukeya ku buryo imodoka zagombaga gutwara abanyeshuri zasigaye zibategereje, ziteza igihombo ku bigo by’imodoka. Imodoka zaparitse zategereje abanyeshuri bakomezaga kuza, ari naho byagaragaraga ko igihe cyo gutwara abanyeshuri kitari cyubahirijwe.

Yagize ati: “Iyo abana bataje imodoka ziba zaje kubatwara zirahomba kuko ziba zahagaritse akandi kazi. Icyo gihombo kizajya kijya ku babyeyi batohereje abana babo ku gihe kugira ngo ibintu bigende neza.”

Ibi byagaragaye kandi kuri bamwe mu babyeyi, aho bavuga ko kohereza abana ku ishuri kare bituma batangira amasomo nta gihunga kandi bikaba byafasha n’abatarabona amafaranga y’ishuri kuvugana n’abayobozi b’ibigo bigatuma bakohereza abana ku gihe. Minisitiri yatanze impanuro z’uko kwihutira gutegura ingendo no kohereza abana ku ishuri ku gihe bifasha amasomo kugenda neza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *